Umunyarwanda witwa Yves-Marie Umuhire wari waraburiwe irengero aho yabaga mu Bubiligi bamusanze yapfuye. Hatangiye iperereza ku rupfu rwe.
Ku Cyumweru taliki 25, Ukuboza, 2022 ababanaga nawe baramutegereje ngo basangire ibya Noheli baramubura none abantu baje kubona umurambo we.
Ubushinjacyaha bukuru bw’i Bruxelles mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukuboza 2022 nibwo bwemeje iby’urupfu rw’Umunyarwanda Yves-Marie Umuhire wari ufite imyaka 38 y’amavuko.
Ikinyamakuru kitwa Brussels Times Abantu baherukaga kubona uriya mugabo ari mu kabyiniro k’ahitwa Avenue Louise.
Umuryango we umaze kubona ko umuntu wabo yagiye ariko ntatahe, iminsi ikaba yari yicumye, wiyambaje Polisi.
Ubushinjacyaha bw’i Bruxelles bwo batangaje ko umurambo w’uriya mugabo bawusanze ku madarajya( escaliers) ziri kuri ako kabyiniro.
Hari abavuga ko yaba yarikubise hari kuri ayo madarajya akagwa nabi bikamuviramo urupfu.
Ubutabera mu Bubiligi rwatangaje ko ikirego cy’uko hari umuntu waba wagize uruhare mu rupfu rw’uyu Munyarwanda cyahise gishyingurwa kuko yazize impanuka nk’uko byagaragajwe n’iperereza.