Abakoresha n’abaturiye imihanda mishya ya kaburimbo yubatswe mu Murenge wa Nyamabuye na Shyogwe mu Karere ka Muhanga bavuga ko yamaze kwangirika itaratahwa ku mugaragaro. Amakuru avuga ko Minisitiri w’ibikorwa remezo aherutse gusaba ubuyobozi bw’aka Karere gukosora ibi bintu.
Ni ubutumwa bahawe mbere ya Noheli ya 2023.
Abaturiye iyo mihanda bari bamaze igihe batabaza Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga babugaragariza amakosa akorwa n’ikigo cyahawe isoko ryo kubaka iyo mihanda ariko ngo gutakamba kwabo ntikumviswe.
Nyuma y’aho Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore abiboneye akabibwira ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, ubu ngo hari kurebwa uko iyi mihanda yasubirwamo.
Hari umuturage wabwiye bagenzi ba UMUSEKE ati: “Twatangiye kubibwira Akarere mu ntangiriro z’uyu mwaka[2023], inzego zibibonye tumaze igihe dutakamba.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi aherutse kubwira iki kinyamakuru ko ikibazo cy’iyo mihanda baherutse kukiganiraho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga basaba ko amakosa yose akosorwa mbere y’uko iyi mihanda yakirwa ku mugaragaro.
Avuga ko iki ari ikibazo bitayeho kandi ko yizeye ko kizakemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ntacyo bwasubije itangazamakuru ku bibazo byose ryabubajije kuri iki kibazo kugeza ubwo inkuru isohokeye.
Kubaka iyi mihanda byatangiye muri Gicurasi, 2022, bikaba byaragombaga kumara amezi 12, ariko hagiye gushira imyaka ibiri ni ukuvuga amezi 24 bisa n’aho iyo mihanda icyubakwa.
Umuhanda urasondetse mu gihe inkingi z’amashanyarazi zasenywe…
Inkuru y’uko iyi mihanda isondetse ivuzwe mu gihe hashize amezi abiri havuzwe indi y’amapoto ya REG yasenywe amaze umwaka ashinzwe.
Nabyo byabereye muri Muhanga.
Ubuyobozi bwa REG muri aka Karere icyo gihe bwabwiye itangazamakuru ko bayakuye aho bari barayateye kugira ngo imirimo yo kwagura umuhanda izatangira muri Kanama 2024 izabone aho ihera.
Hagomba kurandurwa inkingi 123.
Bivuze ko bayaranduye habura amezi hafi icyenda ngo kwagura umuhanda nyirizina bitangire kuko, nk’uko babivuga, bigomba gutangira muri Kanama, 2024.
Ubuyobozi bw’iki kigo ku rwego rw’igihugu bwo buvuga ko icyemezo cyo gukuraho inkingi zitwara intsinga z’amashanyarazi cyafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA) kubera kwitegura ibyo kwagura umuhanda Kigali-Muhanga.
Byumvikanisha ko hashobora kuba harabaye ubwumvikane hagati ya REG na RTDA mbere yo gushyiraho ariya mapoto ndetse na mbere yo kuyarandura, impande zombi zikaba zarabivuganyeho, wenda nyuma ‘bikaza guhinduka.’
Umwe mu baturage b’aho ayo mapoto yahoze ateye yabwiye itangazamakuru ko kubaka amapoto ukayarandura hashize umwaka umwe, bigaragaza guhuzagurika mu igenwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga kuko umwaka ari igihe gito mu iterambere ry’ahantu cyane cyane h’Umujyi.
REG yabwiye itangazamakuru ko kwagura uriya muhanda bizajyana no kongera guteraho andi mapoto ariho amatara meza ajyanye n’igihe.
Izi ngero ni zimwe mu zigaragaza gukora nabi igenamigambi, ibintu bigakorwa huti huti ejo bigasubirwamo; gutyo gutyo…