Mu gusobanura impamvu zituma imihanda yari yaragenewe ingengo y’imari n’igihe izuzurira ariko ikaba yaradindiye, Dr. Mbereyaho Léopold, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, yavuze ko bitewe n’imihindagurikire y’ikirere ituma yangirika vuba.
Mbereyaho yavuze ko mu myaka yashize, mu Rwanda haguye imvura nyinshi mu gihe gito igwa iremereye cyane, yangiza imihanda yari yarubatswe.
Itarangiritse yabaye isubitswe ngo imvura ihite cyangwa igabanuke.
Nubwo imvura itaguye igihe kirekire mu myaka ibiri ishize, igihe gito yaguye yaje ari ‘rukukumbashinjwe’.
Bari batumije ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi no kwita ku mihanda ngo kibasobanurire icyatumye miliyari Frw 6 zari zigenewe gukora umuhanda Musanze-Rubavu zikoreshwa nabi.
Depite Valens Muhakwa uyobora PAC yavuze ko hari andi mafaranga menshi RTDA yakoresheje nabi mu gusana umuhanda Cyanika-Musanze na Musanze-Rubavu, iyo mihanda ikaba ikirimo ibinogo.
Ati: “Mu ngendo twakoze, hari aho twasanze iyi mihanda yarangiritse cyane kandi ubugenzuzi bwagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe mu kuyisana ari menshi. Kuki mudakora imihanda mu buryo burambye?”
Umuyobozi wa RTDA, Imena Munyampenda, yemeye ko hakozwe amakosa mu gusana iyo mihanda mu buryo butarambye.
Yemeje ko mu ngengo y’imari ya 2026/2027 hateganyijwe kuzayisana ‘noneho’ mu buryo burambye.
Ati: “Amakosa yarakozwe, ni byo. Twagiye dusana igice kimwe ugasanga ikindi na cyo gihise cyangirika kuko umuhanda utasaniwe rimwe. Tuzabikosora.”
Ku byerekeye umuhanda Musanze-Rubavu, yavuze ko ahanini wangizwa n’uko ukoreshwa cyane.
Munyampenda kandi avuga ko amafaranga menshi yo kuwukora asa nayakoreshejwe ku gice cyavaga mu Kinigi kugera ku Ishuri ry’Ubutore rya Nkumba kuko hakozwe ibilometero 70.
Dr. Mbereyaho Léopold, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, yashimye inama bahawe nawe avuga ko bazirinda kwangiza umutungo wa Leta.
Ati: “Inama baduhaye ni uko tuzajya twubaka dukoranye n’inzobere kandi tugakora ibikorwa biramba, tukirinda kwangiza umutungo wa Leta.”
Hagati aho, hari icyo Minisiteri y’ibikorwaremezo yiyemeje ngo ibi bizagende neza.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo Canoth Manishimwe, yavuze ko bagiye gutanga amahugurwa ku bakozi yo kunoza imirimo bakora.
Ati:“Kubongerera ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora kandi bizatuma imishinga yacu ikorwa neza.”
RTDA ni kimwe mu bigo 76 bya Leta biri kubazwa na PAC icyabiteye gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Kuri uyu wa Gatanu italiki 26, Kamena, 2026, Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta irabariza mu ruhame amakosa mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta muri raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025, habazwe:
• WASAC;
• MININFA;
• RCS;
• RFA;
• MINICOM;
• RICA.

