Imikino Ishyushye Ya Boxing Day Yagarutse Ku Mashene Ya Canal + Sport

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda butangaza ko mu Ukuboza, 2022 ndetse no mu mwaka wa 2023, abakiliya bayo bazakomeza kubona ibyiza birimo na Filimi zikinwa mu Kinyarwanda binyuze kuri Zacu TV.

Iyi Zacu TV iherutse kugurwa na Canal + Rwanda mu buryo bwuzuye.

Ikindi  ni uko n’imikino nayo igikomeje hakiyongeraho na filimi zagenewe abana n’abakuru.

Mu minsi mikuru irangiza umwaka wa 2022,  Umunyarwanda wifuza gutunga Dekoderi ya CANAL+ yoroherejwe  kuko ibikoresho byose azabigura Frw 5,000, akabimanikirwa ku Frw  5,000.

- Advertisement -

Iyi poromosiyo ikazarangira taliki  26, Ukuboza 2022.

Ku mukiliya usanzwe atunze Dekoderi ya CANAL+, ubu ku ifatabuguzi ryose aguze, arahabwa iminsi 15 areba amashene yose ya CANAL+ ako kanya.

Sophie Tchatchoua uyobora Canal + Rwanda avuga ko mu bihe biri imbere ikigo ayoboye kizakomeza guha abakiliya bayo ibyiza bakwiye bikubiyemo imikino ya za Shampiyona z’i Burayi n’izindi.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda  buvuga ko mu mwaka wa 2023 hari izindi gahunda bazatangiza kugira ngo barusheho guha abakiliya babo serivisi nziza.

Bishimira kandi ko imikino y’igikombe cy’isi cya 2022 yagenze neza ‘muri rusange.’

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda buvuga ko bucyeye bwa Noheli( ni ukuvuga taliki 26, Ukuboza, 2022) mu Bwongereza hazasubukurwa n’imikino ya Boxing Day, yose ikazatambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Imikino ya Boxing day nayo izerekanywa

Guhera taliki 28 Ukuboza, 2022 mu Bufaransa hazatangira Ligue 1, mu gihe taliki 31 Ukuboza, 2022  hazatangira  La Liga nayo izerekanwa  ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Bidatinze kandi  ni ukuvuga muri Mutarama, 2023 abakunda umupira w’amaguru nabwo bashyizwe igorora na CANAL+ kubera ko bazareba  n’imikino ya Shampiyona Nyafurika izahuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), izabera muri Algérie, ikazajya itambuka ku mashene ya CANAL+ SPORT.

Ubuyobozi bwa Canal + Rwanda bwahuye n’itangazamakuru baganira uko uyu mwaka urangiye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version