U Rwanda Rugiye Gufatanya N’u Burundi Kuguyaguya Impunzi Z’Abarundi Ngo Zitahe

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clémentine Mukeka yijeje intumwa z’u Burundi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo kugira ngo ibikorwa byo gukangurira impunzi z’Abarundi gutaha bigende neza.

Bikubiye mu byo yaraye azigejejeho mu kiganiro cyabereye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Mukeka avuga ko bizakorwa k’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR.

Intumwa z’u Burundi zageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Taliki 19, Ukuboza, 2022 ziyobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu Burundi witwa Lt. Gen. de Police André Ndayambaje.

- Kwmamaza -

Yari kumwe n’abayobozi b’Intara zihana imbibi n’u Rwanda barimo Guverineri w’Intara ya Kirundo witwa Albert Hatungimana, uw’Intara ya Kayanza  witwa Rémy Cishahayo  na Bandenzamaso Léonidas uyobora Intara ya Bururi.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro

Ku mupaka wa Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera niho bakiririwe na bagenzi babo bayobora ku ruhande rw’u Rwanda barimo n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clémentine Mukeka ari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi Philippe Habinshuti.

Ubwo baganiriraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, hari hari n’uhagarariye Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi,UNHCR  mu Rwanda Madame Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye .

Kugeza ubu mu Rwanda hari  impunzi z’Abarundi zisaga  49,000.

Mu mwaka wa 2015 nibwo Abarundi 74,000  bahungiye mu Rwanda. Bahungaga imvururu zatewe n’ibibazo bya politiki byakurikiye Manda ya gatatu y’uwahoze ayobora u Burundi Pierre Nkurunziza.

Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza ubu[2022] Abarundi  30,000 bamaze gutaha.

Mu mwaka wa 2020 hacyuwe abagera ku 7 894, muri 2021 hacyurwa 21 631 mu gihe mu mwaka wa 2022 hamaze gutaha 790.

Kuri uyu wa Kabiri izo ntumwa zizaganira n’impunzi ziba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version