Ramaphosa Yatorewe ‘Gukomeza’ Kuyobora ANC

Perezida Cyril Ramaphosa

Mu buryo busa n’aho butashobokaga kubera ko yari amaze iminsi avugwaho ruswa k’uburyo yendaga kweguzwa, Perezida wa Afurika y’Epfo  Cyril Ramaphosa yatorewe gukomeza kuyobora ishyaka riri k’ubutegetsi.

Byamuhaye amahirwe yo kudatakarizwa icyizere ngo avanwe k’ubuyobozi bw’Afurika y’Epfo, ikintu cyashobokaga cyane iyo ataza gutorerwa gukomeza kuyobora ANC.

Bivuze kandi ko azahagararira ishyaka ANC mu matora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mwaka wa 2024.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Ramaphosa aracyafite dosiye aregwa ya ruswa y’amafaranga ashinjwa ko yabonye mu buryo budakurikije amategeko bityo ahitamo kujya kuyahisha mu ifamu ye iri ahitwa Phala Phala.

- Advertisement -

Ni amafaranga $580,000 (£475,000) akaba agize igice cy’andi Miliyoni $ 4 nayo atarasobanura neza ukuntu yayabonye n’uburyo yagiye kuyahisha mu tubati two muri iriya famu kugeza ubwo yibwe n’abajura bikaba ari bwo bimenyekana.

Abagize itsinda rikurikirana iki kibazo bavuga ko ibyo Ramaphosa yakoze bihabanye n’Itegeko nshinga rya Afurika y’Epfo kandi ngo yishe n’amategeko akumira kandi agahana ruswa.

Mu kwisobanura kwe kuri iyi ngingo, Perezida Ramaphosa yabwiye Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko ariya madolari yayabonye binyuze mu kugurisha imbogo zo muri pariki ye ya Phala Phala.

Ni idosiye igikurikiranirwa hafi n’itangazamakuru ryo muri Afurika y’epfo n’ahandi muri Afurika.

Soma imiterere y’ikibazo cyari kigiye kweguza Ramaphosa…

Perezida Ramaphosa Arateganya Kwegura

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version