Iminota Itanu Ya Siporo Yakurinda Ibibi Byinshi

Abatuye mu mijyi bakunze kuvuga ko imibereho yabo itabemerera mu buryo bworoshye kubona umwanya wo gukora siporo. Uko byagenda kose ariko, umuntu yihaye gahunda yo gukora siporo mu minota itanu ntibyamunanira kandi byarinda umubiri ibyago byinshi.

Inama abahanga mu buzima batanga zirimo ko umuntu yagombye gushaka iminota itanu yo gukoresha umubiri we ukabira icyuya, akaba yabikora binyuze mu kuzamuka amadarajya, kugenda n’amaguru yikoreye igikapu kirimo ibintu biremereye n’ibindi.

Dr.Emmanuel Stamatakis avuga ko abantu babishatse batabura iminota itanu yo gukoresha umubiri wabo kandi bakabikora bitabahenze.

We n’itsinda rye, basanze abantu baramutse bashatse iminota itanu yo gukoresha imibiri yabo buri munsi, byabarinda 40% by’indwara zica zirimo n’umutima.

- Advertisement -

Avuga ko umuntu aramutse ahisemo gukoresha umubiri we imyitozo inshuro eshanu mu Cyumweru, yaba ari kuwugirira neza mu buryo budasubirwaho.

Ati: “ Ibi nta muntu ukibishidikanyaho…”

Kudakoresha umubiri imyitozo ni ikibazo kiri henshi ku isi.

Muri Amerika, 25% by’abantu bakuze, nta myitozo bakunze gukoresha imibiri yabo kandi abagera kuri 60% bakora imyitozo rimwe na rimwe.

Ni imibare National Geographic ikesha ikigo cy’Amerika gishinzwe ubuzima n’imiti kitwa Centers for Disease Control and Prevention.

Imyitozo ngororamubiri ikozwe mu bihe bidahindagurika, ifasha uyikora kwirinda indwara nyinshi zitandura zirimo diyabete ubwoko bwa 2, umubyibuho ukabije, indwara zifata imitsi n’umutima n’izindi.

Abaganga batanga inama y’uko umuntu yajya akora imyitozo ngororamubiri mu gihe kiri hagati y’iminota 150 n’iminota 300 mu Cyumweru.

N’ubwo imyitozo yose ari myiza, ariko ngo umwanya umuntu amara ayikora niwo utanga umusaruro urambye kurushaho.

Umwanya umuntu amara yicaye akoresha imashini ugira ingaruka ikomeye ku mitemberere y’amaraso mu mitsi ye no mu bwonko kandi bigatuma umubiri we ubika ibinure byinshi

Bya binure bimutera umubyibuho ukabije kandi nawo ugendana n’ibibazo birimo n’urupfu rw’imburagihe.

Dr.Stamatakis avuga ko mu bushakashatsi yakoze yasanze n’akazi gasanzwe gukorwa n’abantu ariko gasaba gukoresha imbaraga, gashobora kuba ingirakamaro mu kuzamura amahirwe umuntu afite yo kutandura indwara runaka.

Uko bimeze kose, abahanga bavuga ko umubiri ukoreshejwe imyotozo ngororamubiri bikawunaniza biwugirira akamaro k’igihe kirekire kurusha abantu bamara igihe kirekire bicaye, baryamye, mbese badakoresha ingingo zabo ibizinaniza.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe yaratangije gahunda yo gufasha abatuye Umujyi wa Kigali gukora imyitozo ngororamubiri kandi mu buryo bwa rusange.

Ni gahunda bise Kigali Car Free Day.

Ababishaka bose hatitawe ku myaka bafite, bahurira ahantu habigenewe bakakora siporo yo kugenda n’amaguru, iyo gutwara igare n’izindi.

Hari n’izindi siporo ziherutse gutangazwa zirimo basket ikinirwa mu muhanda, tennis yo mu muhanda, na golf.

Kigali Car Free Day iba inshuro ebyiri mu kwezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version