Icyitonderwa: Iyi nyandiko ni iya Aviad Mendelboim, Umujyanama wa Minisiteri y’ingabo za Israel ku bibazo bya Palestine akaba umugabo wa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda. Umwimerere wayo uri mu Cyongereza.
Iminsi ibaye 100 intambara hagati ya ingabo za Israel na Hamas itangiye. Kuzura kw’iyi minsi kwahuriranye n’uko itsinda ry’ingabo za Israel zatangije intambara kuri Hamas ku ikubitiro( ni ukuvuga taliki 07, Ukwakira, 2023) ryasabwe gutaha, izindi ziza kuzikorera mu ngata.
Kuva iyi ntambara yatangira kugeza ubwo iyi nyandiko yandikwaga, intego abanyapolitiki ba Israel bari bariyemeje kugeraho muri iyi ntambara ntizari zagezweho.
Izo ni ukubohoza abaturage bose ba Israel bafashwe bunyago na Hamas no guca Hamas intege mu buryo bwa burundu haba mu buryo bwa gisirikare no mu buryo bwa Politiki.
Muri iyi minsi 100 intambara imaze, abayobozi ba Hamas baracyariho ndetse n’umuyobozi wayo mukuru aridegembya mu mutekano wose muri Qatar.
Ikindi kandi imyobo aba barwanyi bacukuye muri Gaza ngo bajye bayitorezamo kandi bayiturukemo bajya gutera ibisasu bya roquettes muri Israel iracyahari hirya no hino muri kariya gace.
N’ubwo ibyo byose bigihari, igisubizo cy’ikibazo cyabajijwe mu mutwe w’iyi nyandiko ni YEGO.
Ingabo za Israel ziracyari mu zikomeye kurusha izindi ku isi kandi zibihagazemo neza muri iyi ntambara.
Kugira ngo wumve neza iyi ngingo, ni ngombwa kubanza kumenya uko igice iyi ntambara iri kuberamo giteye.
Ni ahandi hagoye cyane kubera uko hubatswe n’ubuso bwaho. Kubera ko ari umujyi muto wubatswe mu buryo wakwita ‘akajagari’ kandi utuwe cyane, intambara yaho iragoye kuko isaba bwinshi.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ko ubushakashatsi bw’ingabo za Israel( IDF) bwagaragaje ko munsi y’izo nyubako hari indake Hamas yacukuye zifite uburebure ntambike bwa kilometero 500.
Iyi ni intera ndende kuko ishobora kuba ireshya no kuva ku Kanyaru aho u Rwanda rugabanira n’Uburundi ukagera i Kagitumba aho rugabanira na Uganda.
Ni imyobo Hamas ikoresha nk’ubwihisho ku bisasu bya Israel kandi bukaba n’ahantu ihisha intwaro iba yakuye muri Iran n’ahandi mubayitera inkunga.
Ni indake zifite izindi zizishamikiyeho k’uburyo ubaye utazi ibyazo bakagushyira muri imwe muri zo, wahora n’ikibazo cyo kumenya aho waturutse cyangwa aho wasohokera.
Zikoze nk’uko inzira zo munsi y’ubutaka za Metro zikoze.
Ikindi kandi ni uko no kumenya aho umwobo aba Hamas binjiriramo bazijyamo uherereye nabyo ari irindi hurizo.
Imyobo imwe iri munsi y’ibitaro, indi iri munsi y’amashuri, indi ikaba munsi y’ibitanda by’aho abana barara, indi ikaba mu mirimo y’ingano n’ahandi n’ahandi.
Hamas yubatse uburyo bushya bwo kurwanira mu mijyi butari busanzwe buzwi kandi buteguwe neza.
Ni uburyo bita “Urbanism Guerilla Warfare”.
Uko byaba bimeze kose, nta kintu kiza Hamas ishakira Israel, abayituye ndetse n’abayigenda.
Ni ikimenyimenyi ni uko hari amashusho akura abantu umutima imaze iminsi icisha ku mbuga nkorambaga yerekana abasirikare ba Israel baguye ku rugamba, andi yerakana bamwe mu bo yajyanye bunyago bari gutakamba ngo batagirirwa nabi.
Ibi bisa n’ibyo Islamic State yakoraga ubwo yibasiraga abantu muri Iraq na Syria mu myaka yatambutse.
Uretse ibyo kandi, Hamas iracyarasa ibisasu bya roquettes mu bice bya Israel bitarindishijwe ibyuma biburizamo ibisasu bifite ikoranabuhanga bita Iron Dome Tech.
Amayeri y’Ingabo za Israel muri iyi ntambara…
Mu kurwana na Hamas mu gice nk’iki kandi mu buryo butanga umusaruro, Israel yohereje ingabo yarangije kuzitegura neza ngo zirindwe urupfu no gukomereka.
Ku ikubitiro habanje gukoresha imodoka zitamenwa n’amasasu, zikomeye koko!
Ni imodoka zikomeye k’uburyo na roquettes zitazisukira.
Izi modoka zinjiriye ahantu hatandukanye muri Gaza zituma icikamo ibice by’urugamba bitandukanye kugira ngo kurwana byorohe.
Mu kugena aho ibi bikorerwa, hibanzwe ku bice Israel yari izi neza ko bituwe n’abayobozi bakuru ba Hamas bityo kubasanga aho batuye byatumye ingabo za Israel zibica bitazigoye kandi aho zabiciye ziba ari naho zikomereza urugamba n’abambari babo.
Icyakora ntawabura kuvuga ko nayo hari abasirikare yatakarije muri iyo mirwano n’ubwo baba bake bwose!
Kwinjira muri ubu buryo ( gahoro gahoro) byatumye ingabo zo ku butaka zishobora gukomeza kuvugana n’izirwanira mu kirere ari nako izi mpande zombi zisangira amakuru n’ishami ry’ubutasi bwa gisirikare bwa IDF.
Iri tumanaho ryagize akamaro kuko ryafashije mu gukumira ko hari abarwanyi ba Hamas baca ruhinganyuma bakarasa ingabo za Israel zitababonye, kandi birinda ko abasirikare ba Israel barasa bagenzi babo babitiranyije n’umwanzi ndetse binazirinda kurasa abasivili.
Akandi karusho k’iyi mikoranire ni uko yafashije mu gushyira mu bikorwa intego ikomeye y’abagaba b’ingabo za Israel yo gushakisha no kubohoza abajyanywe bunyago na Hamas no kwica abayobozi bayo.
Impamvu abantu bavuga ko ingabo za Israel zitakiri za zindi zikomeye ku isi si uko zananiwe intambara na Hamas cyangwa Hezbollah ahubwo ni uko zarangaye kugeza ubwo Hamas izigabyeho igitero izitunguye.
Ubwo iki gitero cyagabwaga kuri Israel, kikaza gitunguranye, ingabo z’iki gihugu zashoboye mu buryo bwihuse kwihuriza hamwe zikora uko zishoboye zica abarwanyi ba Hamas bari binjiranye umuriri mwinshi.
Ikoranabuhanga ry’ingabo z’iki gihugu ryafashije mu kuburira abaturage ko ibintu byakomeye ndetse no kubuza ko abarwanyi ba Hamas basubira yo bose uko baje.
Iri koranabuhanga ku rugamba ho riri hejuru cyane kuko rifasha ingabo z’iki gihugu kudahusha umwanzi.
Bimwe mubirigize ni iryitwa Guided Mortar Munition.
Mu magambo avunaguye, ng’uko uko ingabo za Israel zihagaze kugeza ubu.
Ni ingabo zifite imikoranire ihamye ituma zihuza n’imimerere ku rugamba hagamijwe intsinzi.
Ifoto ibanza: Ingabo za Israel muri Gaza( Minisiteri y’ingabo za Israel)