Imirambo Y’Ingabo Za Afurika Y’Epfo Zaguye Muri DRC Yagejejwe Iwabo

Ubuyobozi bw’ingabo z’Afurika y’Epfo bwaraye bugejeje ku miryango yabo imirambo y’abasirikare babiri baherutse kugwa mu ntambara iri mu Burasirazuba bwa DRC. Abo basirikare ni Capitaine Simon Mkhulu Bobe na  Caporal-Chef Irven Thabang Semono .

Byari mu muhango wabereye ku kibuga cy’indege kiri ahitwa Watwrkloof mu Mujyi wa Pretoria.

Muri uyu mujyi niho haba icyicaro gikuru cy’ingabo z’Afurika y’Epfo zirwanira mu kirere.

Minisitiri w’ingabo za Afurika y’Epfo ufite no gusubiza abahoze ari abasirikare mu buzima busanzwe witwa Thandi Modise niwe wari uyoboye uwo muhango.

- Advertisement -

Hari n’umugaba mukuru w’ingabo z’iki gihugu witwa Général Rudzani Maphwanya.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo  bapfuye taliki 14, Gashyantare, 2024 ubwo igisasu cyagwaga mu nkambi bakambitsemo, kikanakomeretsa abandi.

Afurika y’Epfo yohereje abasirikare bayo muri DRC ngo bajye gufasha iki gihugu guhangamura M23 ariko biracyagoranye.

Acualité.cd yanditse ko Visi Minisitiri w’Intebe muri DRC akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba yihanganishije imiryango ya bariya basirikare kandi yizeza abandi basirikare basigaye yo ko igihugu cye kizakora uko gishoboye ‘bakarindirwa umutekano.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version