Imiryango 144 Yatujwe Mu Mudugudu Wa Kinigi Watwaye Miliyari 27 Frw

Imiryango 144 igizwe n’abantu 685 yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi mu Karere ka Musanze, nka kimwe mu bikorwa bijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora.

Ni umudugudu wahawe ibikorwa remezo byinshi birimo Irerero (ECD), amazi, amashanyarazi n’ivuriro. Wuzuye utwaye miliyari 26.6 Frw, wubakwa ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda.

Watashywe kuri iki Cyumweru na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ku munsi wo Kwibohora, yashimye uyu mushinga ugiye guhindura imibereho y’abaturage ba Kinigi.

- Advertisement -

Ati “Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi watashywe uyu munsi kimwe n’indi mishinga ijyanye no guteza imbere abaturage yakozwe n’Ingabo z’Igihugu ku bufatanye n’izindi nzego, birerekana ugushyira hamwe nk’Abanyarwanda kandi twabigize umuco. Ndashaka nabyo kubibashimira.”

Uriya mudugudu urimo inzu z’ibyumba bibiri n’iz’ibyumba bitatu, ku buryo hari izishobora kugeza mu gaciro ka miliyoni 50Frw.

Zatujwemo abantu barimo abatishoboye n’abandi bari batuye mu gice cyubatswemo amahoteli menshi akomeye, ariko ugasanga ntabwo inzu zabo zijyanye n’igihe. Ziri ku buso bwa hegitari 17.6.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana, yavuze ko icyagiye gishingirwaho mu gutanga inzu ari umubare w’abagize umuryango.

Yakomeje ati “Yewe n’aho umubare wagaragara ko ari benshi, intebe zose ziri mu ruganiriro rwabo ni intebe zihinwa ku buryo nijoro zishobora kuba zakoreshwa (nk’uburiri).”

Imyaka y’abagize umuryango kandi yagiye ishingirwaho, niba ari nk’abantu bakuze bagashyirwa mu nzu zo hasi, imiryango ikiri mito igatuzwa hejuru.

Rucyahana yakomeje ati “Uyu mudugudu ufite umwihariko ko abantu batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi ubutaka bari basanganywe bazabugumana, bakomeze babuhinge, Akarere kazanabafasha kugira ngo babone n’imbuto bazakoresha mu gihembwe gitaha bahinga.”

“Hari n’ikindi gikorwa kigiye gukorwa kitari cyakarangiye uyu munsi, cyo kububakira ubuhunikiro ho bashobora guhunika imyaka yabo, cyane cyane ko hano dufite abahinzi benshi cyane b’ibirayi.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abimuwe bari baturanye n’amahoteli, ikigamijwe ari uko bajya mu cyerekezo kimwe na hoteli begeranye, bakegerezwa amashuri meza ku buryo abana babo baziga neza bakabasha kuyakoramo.

Ati “Ndetse n’ayo mahoteli n’abayasura bakaba baza gusura ibi bikorwaremezo bituranye nayo. Ni na gahunda izakomeza hirya no hino muri kano gace gaturanye na Pariki y’igihugu y’Ibirunga, aho twifuza ko abaturage batuzwa mu midugudu nk’iyingiyi y’icyitegererezo.”

“Ari Rushubi turateganya ko hazatuzwa imiryango isaga 5000, hari n’ahandi hazatuzwa imiryango isaga 10.000, ku buryo noneho abaturage bajya hamwe.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora, mu turere twose hari ibikorwa bigera hafi ku 2580 byatashywe cyangwa bizakomeza gutahwa.

Birimo amashuri bashya yubatswe muri gahunda ya leta yo kubaka ibyumba bishya ibihumbi 22, imihanda, ibigenga byo guhunikamo imyaka bisaga 110 n’amazi meza n’amashanyarazi byegerejwe abaturage.

Yakomeje ati “Byose bikaba biri muri ya gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kugeza ku baturage ibikorwa yabijeje igihe yiyamamazaga mu 2017. Ni gahunda rero yo kugenda tubateza imbere tubavana mu bukene.”

Gutaha uyu mudugudu wa Kinigi byashimishije bikomeye abahawe kuwuturamo.

Umwe yagize ati “Ngize imyaka 85, sinari ngishoboye kubaka, nta mugabo ngira, niyubakiraga none uriya muntu Imana yamanukiyeho iti ‘uriya muntu ko atacyishoboye reka tugirire neza abakecuru n’abasaza’, rwose ndamushimye uwiteka azamufashe.”

Undi we yavuze ko nta leta itabakoreye, kugeza ubwo igihe bamenyeshwaga ko bagiye kwimuka babasabye ko ibikoresho batunze bishaje bazabisiga, kuk bazasanga bateguriwe ibindi bishya.

Mu nzu bahawe harimo intebe nziza na televiziyo.

Uyu mudugudu utashywe muri gahunda imaze kumenyerwa yo gutaha bene ibi bikorwaremezo ku munsi wo Kwibohora.

Mu 2016 hatashywe umudugudu wa rweru mu Karere ka Bugesera, mu 2017 hatahwa uwa Shyira mu Karere ka Nyabihu, mu 2018 hatahwa uwa Horezo mu Karere ka Muhanga, mu 2019 hatahwa uwa Karama mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe mu mwaka ushize wa 2020 hatashywe uwa Gishura mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mudugudu watashywe kuri iki Cyumweru
Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira ataha imwe mu nzu zigiye uturwamo
Izi nzu zagiye zihabwa intebe z’uruganiriro na televiziyo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version