Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abantu Ibihumbi 211 Bazahabwa Ibiribwa Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Abantu Ibihumbi 211 Bazahabwa Ibiribwa Muri Guma Mu Rugo

admin
Last updated: 15 July 2021 3:57 pm
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imiryango yabaruwe ko izakenera ibiribwa muri guma mu rugo igera ku bihumbi hafi 211, bikazatangwa hagendewe ku mubare w’abagize umuryango.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inama y’abaminisitiri yemeje ko kubera ubwiyongere budasanzwe bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, hose bazajya muri Gahunda ya Guma mu rugo guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 26 Nyakanga 2021.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hagamijwe kugabanya urujya n’uruza rw’abantu, kugira ngo uwanduye amare iminsi 10 mu muryango we, ku buryo iriya minsi ishobora kurangira virusi yamushizemo.

Ati “Abo bantu turashaka ko guma mu rugo irangira nibura ubuzima bwongera gutangira, basubira mu buzima batari kwanduza.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko hemezwa Guma mu rugo hanatekerejwe ku bazakenera inkunga z’ibiribwa, kuko imirimo yabo izaba yahagaze.

Yavuze ko Leta yiyemeje iyo nshingano, ariko yasabye uturere gukorana n’abafatanyabikorwa nk’amadini n’amatorero, imiryango itegamiye kuri leta, abikorera n’abandi bafite ubushobozi bwo gufasha, ngo bunganirane.

Ati “Hazagerageza gutangwa rero ibiryo ku miryango yabazwe igera ku baturage hafi ibihumbi 211, ku buryo muri iyo miryango bazatanga bakurikije imibare y’abantu umuntu afite mu muryango we.”

Hazatangwa ifu y’ibigori, ibishyimbo n’umuceli. Biteganywa ko ingo zifite abana cyangwa abagore bonsa zizahabwa ibiribwa bibaha intungamubiri z’inyongera.

Hari ibindi bizakorwa

- Advertisement -

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hashize iminsi hatangazwa abantu bashya banduye barenga 800, ndetse n’abapfa hari umunsi barenze 20.

Ibyo ngo bigaragaza ko icyorezo cyafashe indi ntera, ku buryo ingamba zaherukaga gufatwa zirimo ko abantu bagomba kugeza saa kumi n’ebyiri bari mu ngo zitatanze umusaruro wifuzwaga.

Ni ibibazo byose birimo guterwa na Coronavirus yihinduranyije ya Delta.

Ati “Twari dufite ibitaro bya Nyarugenge twakiriramo abo barwayi, ariko n’andi mavuriro mu Mujyi wa Kigali twari twarafunze mu kwezi kwa kabiri twongeye kugenda tuyafungura rimwe ku rindi, kubera ko twakiraga abarwayi bakeneye kwitabwaho mu buryo budasanzwe.”

Yavuze ko ubu bwandu bwa Delta bufite umwihariko mu kwandura vuba cyane ndetse no gutuma uwanduye aremba.

Kuba guma mu rugo ije ngo bizagabanya uburyo abantu bahura, binatange umwanya wo kurushaho kwita ku banduye.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Ikindi cyemezo cyafashwe ni uko turaza gusuzuma by’umwihariko Umujyi wa Kigali ndetse no mu tundi turere twavuga ko dufite ubwandu bwiyongereye cyane, turaza gusuzuma abantu mu kagari aho batuye.”

“Nibura dushyireho ahantu habiri muri buri kagali abantu bazajya kwisuzumishiriza COVID-19, kugira ngo bamenye uko bahagaze.”

Ikindi ngo ni uko abo bizajya bigaragara ko bafite ibimenyetso by’uko bashobora kuremba igihe icyo aricyo cyose, bazajya bahabwa imiti imaze kugaragaza ko igabanya ubukana bw’iriya virus.

Biteganywa ko hazakusanywa amakuru menshi kuri iki cyorezo mu gihugu, azashingirwaho ku zindi ngamba zifatwa.

Dr Ngamije yakomeje ati “Tuzongera dusuzume abantu ku munsi wa 9 n’uwa 10, tumenye tuti ’dore ikivuyemo’, ndetse murabizi ko ibyemezo guverinoma ibifata ishingiye ku makuru aba ahari kandi twese tuba tubona.”

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze kwandura COVID-19 ni 50,742, mu gihe abamaze gupfa ari 607.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney
TAGGED:COVID-19Dr Daniel NgamijefeaturedGatabazi JMVIbiribwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Ukora Izicukumbuye Yahitanywe N’Amasasu
Next Article Resitora Zashyizwe Muri Serivisi Zizafunga Muri Guma Mu Rugo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?