Imishinga Migari Y’Akarere Ka Bugesera

Umwe mu mihanda mishya iri mu Karere ka Bugesera( Ifoto@KT)

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu Turere dufite amajyambere ari kwihuta cyane. Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa  2022 rivuga ko gatuwe n’abaturage 551 103.

Kuba gaturanye n’Umujyi wa Kigali bigaha amahirwe yo gutera imbere kuko hari na bamwe mu bahoze batuye muri uyu Mujyi bakimukiyemo cyangwa bagashoramo imari.

Kuva mu Mujyi wa Kigali kugera mu Karere ka Bugesera ni urugendo rwa Kilometero 15, intera nto cyane ku kinyabiziga.

Ibi sibyo gusa bituma kaba Akarere kihariye ahubwo hiyongeraho no kuba gasanganywe imishinga minini.

- Kwmamaza -

Uw’ibanze ni uw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa ku buso bukora ku mirenge itanu mu mirenge 15 ikagize.

Meya w’aka Karere Richard Mutabazi avuga ko kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera nibirangira, bizongerera akarere ke amahirwe yo gutera imbere.

Indi mushinga uri mu Karere ka Bugesera ni icyanya cy’inganda kigize icyo bita Bugesera Special Economic Zone, uyu ukaba wubatswe mu  Murenge wa Gashora.

Inganda zikorera muri Aka Karere zahaye  abantu benshi akazi kandi Meya Mutabazi avuga ko n’izindi ziri kuhubakwa nizuzura zizarushaho kugirira akamaro abahatuye n’abahagenda.

Uko inganda ziziyongera mu karere ni ko n’ubukungu buziyongera binyuze mu misoro no guha akazi abantu benshi biganjemo urubyiruko.

Umushinga wo kwagura ibitaro bya Nyamata, byubakwa ku bufatanye na Imbuto Foundation nawo ni umwe mu yindi myinshi izagirira akamaro abatuye aka Karere.

Mutabazi avuga ko uzafasha mu kurengera ubuzima bw’ababyeyi n’abana kubera ko ibitaro bya Nyamata bishinzwe ubuzima bw’abaturage 600,000.

Barimo abo mu Karere ka Bugesera batuye Imirenge 15 ikagize, hakaba n’abo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro n’abo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Mutabazi ati: “ Iyo turebye ababyeyi babyarira mu bitaro bya Nyamata dusanga badafite ibikorwaremezo bihagije, ari nayo mpamvu twaganiriye n’abafatanyabikorwa tubona rero ko uyu mushinga urimo n’iriya nzu iri yubakwa mu bitaro niyuzura izakemura ikibazo cy’ibitanda, ibyumba, ibikoresho ndetse no kongera abaganga kugira ngo bite ku babyeyi babyara”.

Akarere ka Bugesera kavuga ko gafite umushinga wo kubaka ikigo cy’urubyiruko kivuguruye kizubakwa ahahoze icyari gisanzwe kiganwa n’urubyiruko rw’aka Karere.

Aho iki cyari kiri harasenywe kugira ngo hazamurwe inzu nshya izaba irimo ibyo urubyiruko rukenera byose.

Meya Richard Mutabazi

Izaba ari inzu yo kwidagadururimo ariko ibe n’ahantu haha urubyiruko ubumenyi mu ngeri nyinshi.

Muri uwo mujyo, Meya Mutabazi avuga ko hari kurebwa uko n’ahandi mu Mirenge y’Akarere ayobora hazubakwa ibindi bigo byo gufasha urubyiruko kwidagadura no kunguka ubumenyi.

Muri Zone ya Gashora no muri Zone ya Ruhuha hari muho bizakorwa ku ikubitiro.

Akarere ka Bugesera kandi kari kubaka imihanda mishya, yiyongera ku yindi yari ihasanzwe.

Muri iyo ihasanzwe, harimo uhuza Akarere ka Bugesera n’Akarere ka Nyanza.

Mutabazi avuga ko igice cy’uyu muhanda kiri mu Karere ke cyarangiye ariko hasigaye kugishyiraho amatara.

Hari kandi umuhanda uhuza Bugesera n’Akarere ka Ngoma nawo uruhande rwawo rwa Bugesera rukaba rwararangiye hasigaye igice cyo gushyiraho amashanyarazi.

Indi mihanda ni iri kubakwa mu Mujyi wa Nyamata ifite ibilometeri bibiri na metero 100.

Irubakwa mu bice byawo ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel.

Niyuzura izatuma ibice by’Umujyi wa Nyamata bisa neza, kandi n’abayituriye bavugurure aho batuye kugira ngo habe hajyaniranye n’ubwiza bwa kaburimbo.

Undi muhanda Meya Richard Mutabazi avuga ko uri hafi kubakwa ni uca Gahembe-Kindama uca n’imbere y’ishuri rya Ntare School.

Uzubakwa mu gihe ibikenewe birimo n’abazawubaka bizaba byarangije kuboneka.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA, cyarangije gukusanya amafaranga, ibipimo byawo birahari, igisigaye ni ugutanga isoko, abaritsindiye bakabona gutangira imirimo.

Hari n’undi muhanda uzava ku rwibutso rwa Ntarama ugakomeza ukarenga kwa Gasore Foundation ukagera ahitwa ku Masangano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version