Imisoro Itangwa Neza Iyo Ubuyobozi Bwizewe- RRA

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ronald Niwenshuti

Ronald Niwenshuti uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro, avuga ko imwe mu mpamvu zituma abasoreshwa basora, ari icyizere cy’uko imisoro izakoreshwa neza.

Yabivuze ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga uko imisoreshereze muri Afurika yanozwa.

Ni inama izamara iminsi itatu, Niwenshuti akavuga ko ikoranabuhanga mu gusoresha ari kimwe mubyo abitabiriye iyo nama bazigira ku Rwanda.

U Rwanda rusanganywe uburyo bwo kumenyekanisha umusoro binyuze mu ikoranabuhanga, gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga rya EBM no gukurikirana ko nta birarane by’imisoro bikiri mu basoreshwa.

Niwenshuti ati: “ u Rwanda rufite byinshi abandi bakwiga ku byerekeye uko rusoresha binyuze mu ikoranabuhanga, EBM imaze gutera imbere. Ibi hamwe n’ibindi babitwigiraho, ariko natwe dushobora kubigiraho kuko imisoreshereze si imwe hose.”

Avua ko kimwe mubyo u Rwanda rwazareba niba rwakigira ku bandi ari uburyo ubwinshi bw’umusoro bwaboneka bitabaye ngombwa ko hashyirwaho indi misoro.

Ni inama izigirwamo ibyavuye mu bushakashatsi ku misoreshereze yo hirya no hino muri Afurika, bamwe bakiga uko abandi babikora.

Abahanga bazamurika ubushakashatsi bakoze busangizwe abandi.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa wari umushyitsi mukuru yavuze ko u Rwanda rukoresha neza imisoro y’abarutuye kugira ngo ikoreshwe mu bibafitiye akamaro.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa wari umushyitsi mukuru.

Murangwa avuga ko kubera iyo mpamvu, intego y’u Rwanda ari uko uko imisoro izaba ari ingenzi cyane mu gutuma igihugu kigira ubukungu buri urwego rufatika mu mwaka  wa 2050.

Ati: “ Imisoro izaba ari ingenzi mu gutuma igihugu kigira ubukungu bufatika mu mwaka wa 2050.”

Ikindi ni uko igihugu gikora uko gishoboye imisoro ikarindwa gukoreshwa nabi.

Ni ibyo abahanga mu byo gusoresha bita tax govenance bigamije ko umusoro uboneka neza kandi ugakoreshwa neza, nta kunyerezwa cyangwa gusesagurwa.

Hagati aho, Niwenshuti avuga ko ikibazo u Rwanda ruhanganye nacyo muri uru rwego ari ‘ukwihaza mu misoro’.

Icyakora, hari uburyo ikigo ayoboye gikoresha ngo abasora biyongere, burimo no guhemba abasora neza, bikaba mu buryo bwo gushishikariza abatabikora kubikora.

Gusubiza umuguzi watse fagitire ya EBM amafaranga 10% yayo yasoze mu mezi atatu, bitera abaguzi kwitabira ubwo buryo.

Inama ku by’imisoro iri kubera mu Rwanda ni iya 11 igahuza abayobozi b’ibigo bishinzwe imisoro, abahanga mu bukungu, abarimu n’abanyeshuri ba Kaminuza n’abandi bafite aho bahuriye na politiki z’imisoro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *