Imiti Itujuje Ubuziranenge Irimo N’Iya Gakondo Ikomeje Kugaragara Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kurinda ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda bwatangaje ko ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge gikomeje kugaragara mu Rwanda n’ubwo hakorwa ibishoboka ngo ikumirwe indi ifatwe.

Yabivugiye mu kiganiro Urwego akorera hamwe n’izindi nzego zirimo Polisi, RIB, Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mine na petelori, ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) bahaye itangazamakuru nyuma y’ibikorwa byo gufata ibicuruzwa bitujuje ubuziranenga bamaze iminsi bakora.

Dr. Eric Nyirimigabo ushinzwe ubugenzuzi  mu Kigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, avuga ko bahagaritse abacuruza imiti ya gakondo bose kugira ngo bongere babisabire uburenganzira hanyuma babone gukora.

Kandi ngo bisaba ko buzuza inyandiko nyinshi kugira ngo bigaragare ko nta kibazo bafite cyatuma batabihabwa.

- Advertisement -

Taarifa yabajije niba kuba imiti yinjira mu Rwanda ikahamara igihe kugeza ubwo bayibonye kandi hari abaturage bayikoresheje biterekana uburangare, Dr. Eric Nyirimigabo yavuze ko ibigo bikora iriya miti ari ibyo kwizerwa.

Ngo ni ibigo byemewe kandi akemeza ko u Rwanda rutakorana n’ibigo bikora imiti itizewe.

Bimwe mu bicuruzwa biherutse gufatwa bitujuje ubuziranenge

Ku byerekeye umuti uherutse gukurwa ku isoko ry’u Rwanda, Dr Nyirimigabo yavuze ko byatewe n’uko abahanga bo muri kiriya kigo baje gusanga igihe kigeze kugira ngo uriya muti ube uhagaritswe hirindwa ko uwakenera guterwa ikinya kandi yari amaze igihe gito awuhawe, kitamufata.

Ngo ntibyatewe n’uko utujuje ubuziranenge, ahubwo byatewe n’uko wagaragaweho ko ushobora guteza ibibazo umuntu ukeneye ikinya kandi yari amaze igihe gito awutewe.

Ati: “ Ubundi hari itsinda rishinzwe kugenzura ibyo bintu kugira ngo imiti itujuje ubuziranenge ifatwe cyangwa ikumirwe.”

Muri iki gikorwa ngarukamwaka bita Usalama VIII inzego zitandukanye zirimo ubugenzacyaha, RIB, na Polisi y’u Rwanda bakorana n’izindi nzego ngo bahashye abantu bacuruza ibitujuje ubuziranenge kubera ko biri mu byaha kandi ngo bigaragara henshi.

Umuyobozi mu Bugenzacyaha ushinzwe iperereza witwa Peter Karake avuga ko ikibazo gikomeye bafite ari uko abantu batububirira abandi basa n’ababigize umwuga.

Imiti n’ibiribwa bikomeje kugaragaraho ubuziranenge buke

Avuga ko muri iki gihe Ubugenzacyaha buri gukurikirana abantu batatu bavugwaho kugira uruhare mu gucuruza umuntu umwe bari bajyanye muri Oman.

Karake avuga ko Ubugenzacyaha buzakomeza gukurikirana abo bantu ariko n’abakora ibindi byaha nabo ko batazirengagizwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze urwego avugira ruzakomeza gufata abica amategeko kandi burya baranihombya.

Ati: “ Bahomba igihe bakoresheje bacuruza cyangwa bishora mu bwicamategeko ndetse n’amafaranga kuko iyo bafashwe babura uburyo bwo kongera gucuruza.”

CP Kabera avuga ko akazi ka Polisi y’u Rwanda muri iki kibazo ari ukwigisha ariko ikanahana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Yanakomoje ku bantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko abasaba kubireka kuko binabatwara ubuzima.

Yavuze ko hari abantu baherutse gusiga ubuzima mu birombe bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro.

Ni ibirombe biri mu Turere twa Rutsiro, Ngororero na Kamonyi.

Ni ikiganiro inzego zari zihagarariwe zavugiyemo uko kurwanya ibintu bitujuje ubuziranenge bikorwa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version