Gen Kabandana Yazamuwe Mu Ntera Kubera Akazi Yakoreye Muri Cabo Delgado

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye Major General Innocent Kabandana ipeti rya Lieutenant General.

Uyu musirikare mukuru yahawe iri peti nyuma y’uko yerekanye umusaruro munini mu guhashya ibyihebe byo muri Cabo Delgado nk’Umugaba mukuru w’ingabo zahoherejwe ziri kumwe na Polisi y’u Rwanda.

Gen Kabandana niwe wayoboraga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ni igikorwa zatangiye gukora muri Nyakanga, 2021 ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu guhashya biriya byihebye byatangiye kwica abahatuye no guhungabanya imikorere ya Guverinoma ya Mozambique.

Mbere y’uko yoherezwa kuyobora intambara yo muri Mozambique, Gen Kabandana yari asanzwe ayobora Ikigo cya gisirikare cy’i Gako.

- Advertisement -

Ni umwe mu basirikare batangiye urugamba rwo kubihora u Rwanda mu mwaka wa 1990.

Yabaye umuyobozi ushinzwe ubufatanye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington’s DC.

Innocent Kabandana kandi yabaye umuyobozi wungirije w’Ingabo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, UNMISS.

Yabaye umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe ibikoresho aba umuyobozi w’ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.

Yari amaze umwaka ayoboye intambara u Rwanda rurwana muri Mozambique akaba yari afatanyije n’undi murwanyi witwa Brig Gen Pascal Muhizi wari umuyobozi ushinzwe imirwano yo guhashya umutwe wa Sunnah wal-Jamaah.

Gen Kabandana yasimbuwe na Gen Eugene Nkubito.

Gen Nkubito niwe waraye asobanuriye abanyamakuru b’Abanyarwanda boherejwe kureba aho Gen Kabandana asize agejeje ibintu.

Ni akazi avuga ko  ingabo z’u Rwanda zakoze zifatanyije n’ingabo za Mozambique.

Ku ikubitiro uduce tubiri twa  Mocimboa da Praia na Muidumbe ni two  twari twarigaruriwe burundu n’ibyihebe mu gihe utundi tune muri dutandatu tugize Cabo Delgado, ibyihebe byatugabagamo ibitero shuma.

Gen Nkubito avuga ko imibare afite yerekana ko abantu 3,100 bishwe n’ibyihebe byavaga mu bice bitandukanye bya kariya gace kanini cyane kuko karuta u Rwanda inshuro enye.

Muri bo harimo abantu 80,000 barahunze.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda na Polisi bamaze umwaka urenga bageze muri kiriya gice cya Mozambique.

Nyuma yo gukubitwa inshuro n’ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza SADC mu mezi make yakurikiye iyoherezwa ry’ingabo z’u Rwanda na Polisi muri kiriya gice,  abarwanyi bari  barigaruriye Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, bahinduye umuvuno bakerekeza mu Ntara ya Nampula ndetse no mu Majyepfo ya Cabo Delgado.

Bashakaga kujya gushinga ibirindiro muri Niassa ariko naho ingabo z’u Rwanda zirahabirukana.

Icyakora ntibacitse intege burundu kuko hashize igihe hari amakuru avuga ko bashinze ibirindiro mu Ntara ya Nampula.

Muri ako gace niho bahisemo guca ingando kandi ni kamwe mu duce twa Mozambique uriya mutwe wari utakandagiyeho guhera mu mwaka wa 2017.

Ikinyamakuru kitwa Longwarjournal.org giherutse kwandika ko  amikoro ya Islamic State ari yo afasha abarwanyi bo muri Mozambique kubona intwaro n’amikoro yo guhaha no guha abantu ngo babayoboke.

Ayo mafaranga acishwa muri Somalia kugira ngo abagereho.

Twabibutsa ko ibikorwa by’uyu mutwe w’iterabwoba byatangiye muri Kanama 2017, bitangira ari udutero shuma twibasiraga stations za Polisi nyuma biza kuba gutega ibico bakica abasirikare n’abapolisi batambukaga hafi aho nyuma biza guhinduka ibitero binini kurushaho  byatumye bigarurira Mocimboa da Praia mu mwaka wa  2020.

Ntibyarangiriye aho kuko nyuma abarwanyi baje kwigarurira umwaro uri ku Nyanja y’Abahinde uri ho uruganda rucukura rukanatunganya gazi rw’Abafaransa rw’ikigo Total bihita bikangura Isi, ibona ko ba bantu badakina!

Nyuma nibwo hari abasirikare bo muri SADC batangiye gutekereza uko bazajya gufasha ingabo za Mozambique ngo zishobore kwivuna bariya barwanyi.

Mu bihe byakurikiye impeshyi yo mu mwaka wa 2021, ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ndetse na SADC zakubise inshuro abarwanyi bari barafashe henshi muri Cabo Delgado.

Kugeza ubu abarwanyi b’uriya mutwe baragabanutse bava ku bantu 3000 bagera ku bantu babarirwa hagati ya 600 na 1200, uretse ko hari n’abavuga ko usigaranye abantu 300 gusa.

Mbere y’uko uriya mutwe ukubitirwa inshuro mu gace ka Niassa, aho wagiye umaze kubona ko ukubitiwe za Macimboa da Pria, ubu uri gushaka uko waca ingando mu Ntara ya Nampula.

Ni Intara iri mu Majyepfo ya Cabo Delgado kandi ntiyigeze igaragaramo ibikorwa by’ubugome bw’uriya mutwe wigeze kuvugwaho no kwica abana ubaciye umutwe.

Hari n’ibitero  mu minsi ishize byavugwaga ko uriya mutwe wagambye mu gace ka Cabo Delgado kitwa Meluco muri Mutarama, 2022 ndetse biza gukurikirwa n’ibindi wahagabye muri Gicurasi, 2022.

Ryan O’ Farrel ukora mu kigo kiga ku mikorere ya Al Shabaab kitwa  Bridgeway Foundation  yigeze kwandika  ko hari ibindi bitero shuma bariya barwanyi bagaba muri bice bya Quissange, Ancuabe, Chiure, na Mecufi( ni muri Cabo Delgado) kandi bikaza biturutse muri Nampula.

Igiheruka ngo ni icyagabwe yo taliki 17, Kamena, 2022.

Ubusesenguzi bwe buvuga ko bariya barwanyi basanze ibyiza ari ukwimura ibirindiro, bakajya kwisuganyiriza mu bindi bice bya Mozambique.

Baherutse no kugaba igitero ku ruganda rw’abanya Australia rutunganya amabuye ya graphite ruri ahitwa Ancuabe, hari taliki 08, Kamena, 2022.

Wa muhanga twavuze haruguru witwa Ryan avuga ko kuba hari abantu benshi bahunze Cabo Delgado bakajya mu Majyepfo yayo kandi bakajyayo nta kintu bahunganye, ari amahirwe ku barwanyi ba Al Shabaab ikorera muri kiriya gihugu kuko ishobora kuzababonamo abazayifasha.

Hari n’amakuru avuga ko bariya barwanyi bashaka kuzagaba igitero kuri gereza nini iri ahitwa Mieze bakabohora abafungwa bakabajyana mu birindiro byabo bakabayoboka.

Gen Maj Innocent Kabandana asobanura inzira yo gufatanya kunesha umwanzi muri Mozambique

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version