Imodoka Ya Kaminuza Y’u Rwanda Yishe Abantu Batatu

Imodoka yavaga ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Busogo yakoreye impanuka mu Karere ka Gakenke ihitana abantu batatu harimo n’umushoferi.

Iyi mpanuka  yabaye kuri uyu wa 26, Ugushyingo, 2023 ahagana saa cyenda (15h00) z’amanywa.

Yataye  umuhanda igonga umunyamaguru utaramenyekana ahita apfa, irakomeza ihitana Muhire Jean Marie w’imyaka 20 wari utwaye umugenzi ku igare witwa Nshimiyimana Pascal bombi barapfa.

Ntiyahagaze ahubwo yatoromye igwa mu mugezi wa Base nko muri metero 30. Umushoferi wari utwaye imodoka witwa Bimenyimana na we yahise apfa.

- Advertisement -

Abandi bari mu modoka ni Habumuremyi Jean Baptiste, Bibarimana Chrisologue, Nsabimana Félicien n’undi utaramenyekana umwirondoro.

Abo  bakomeretse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP(Superintendent) Mwiseneza Jean Bosco yabwiye itangazamakuru  ko abakomeretse bajyanywe ku bitaro bya Nemba mu gihe iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane mu by’ukuri icyateye iyo mpanuka.

SP Mwiseneza ati: “Nibyo impanuka yabaye abantu batatu bahasiga ubuzima, ndetse abandi batanu bakorakomereka.”

Yasabye abashoferi kwitwararika kubera ko imvura nyinshi iri kugwa muri iki gihe yatumye hari imihanda inyerera bityo kuyicamo bigasaba kwigengesera.

Yasabye abashoferi na ba nyiri imodoka kuzikorera ubugenzuzi bakareba ko nta kibazo zifite mbere yo kuzijyana mu ngendo.

Imirambo y’abaguye mu mpanuka yajyanywe mu bitaro bya Nemba.

Mu mpera za Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko hakenewe miliyari Frw 102 yo gukemura ibibazo biteza impanuka mu muhanda birimo gusimbuza ibyapa bishaje, ibyuma bishyirwa ku mihanda ngo bitangire imodoka igihe habaye impanuka n’ibindi.

Iyi modoka yahitanye abantu batatu( Ifoto@UMUSEKE.RW).

Mu mezi atandatu yari ashize, Polisi yatangaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abandi 340, mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4,132, hangirika ibikorwa remezo 1728.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version