Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imodoka Ya Tesla Yahawe Ikoranabuhanga Rituma Yitaba Nyirayo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu mahanga

Imodoka Ya Tesla Yahawe Ikoranabuhanga Rituma Yitaba Nyirayo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2024 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’umuherwe Elon Musk gikora imodoka zifite ikoranabuhanga rituma zitwara kitwa Tesla cyazishyizemo irindi koranabuhanga bita ASS( Actually Smart Summon) rizajya rituma nyirayo ayibwira ikamusanga aho ari ivuye muri parikingi.

Abahanga mu ikoranabuhanga batanga urugero rw’iyo mikorere binyuze mu kuba nyiri imodoka yayibwira ikamusanga ku muryango w’iduka( supermarket) aho asohokera akabona kuyijyamo bitabaye ngombwa ko ayisanga aho iparitse.

Bizamurinda kunyagirwa cyangwa kujya guca mu zindi modoka ajya kuyireba.

Elon Musk yashyize video kuri X yerakana iby’iyo mikorere y’imodoka y’ikigo cye Tesla( niyo modoka niko yitwa) iyerekana iri kuva ahantu runaka ijya gusanga nyira yo aho ari.

Telefoni ya nyiri imodoka izaba ifite ikoranabuhanga rikorana na mudasobwa ziri mu modoka zigakorana narya koranabuhanga bise Tesla App ku bufatanye bwa byombi bigatuma imodoka iza isanga nyirayo.

Itangazo ubuyobozi bw’iki kigo bwashyize ahagaragara rivuga ko nubwo hari abashobora gukeka ko iri koranabuhanga ari maji, ngo mu by’ukuri siro  kuko ikoranabuhanga ry’iki gihe riri kuri urwo rwego rwo hejuru cyane.

Muri ryo kandi harimo uburyo bwo gutuma imodoka ijya imbere cyangwa inyuma bitewe n’ugushaka kwa nyirayo.

Abakoze iri koranahunga bagira abantu inama y’uko igihe cyose baguze imodoka irifite, bagomba kujya basoma agatabo gukubiyemo imikorere yaryo kugira ngo rirusheho kubagirira umumaro.

Ni agatabo kiswe Owner’s Manual.

Abakoze iri koranabuhanga bagira ba nyiri imodoka inama zo kujya bazicungira hafi igihe cyose ziri gukoresha ririya koranabuhanga, bakamenya ko igihe cyo guhagarika imodoka ngo itagonga umuntu(umunyonzi, umumotari…) kigeze.

Ubuyobozi bwa Tesla buvuga ko imodoka ari iy’umuntu ku giti cye, ko atari iy’iryo koranabuhanga bityo bikumvikana ko nyirayo akwiye kuyitaho muri byose.

Imodoka zishobora gukoresha ririya koranabuhanga ni izifite mudasobwa ifite ubushobozi bise Hardware 4.

Icyakora ubuyobozi bwa Tesla buvuga ko mu gihe gito kiri imbere ririya koranabuhanga rizakora no mu modoka zifite uburyo bise Hardware 3.

TAGGED:IkoranabuhangaimodokaMudasobwaMuskTesla
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kudateza Imbere Ubuhinzi Bigwingiza Abana B’Afurika-PM Ngirente
Next Article Ubufatanye Bwa Polisi Y’u Rwanda N’Iya Jordania Bugiye Kongerwamo Imbaraga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

AFC/M23 Ishinja Leta Ya Kinshasa Kutubahiriza Ibyo Guhana Imfungwa

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Ubusuwisi: Abantu 40 Bahiriye Mu Kabari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bunyoni Ararembye

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

You Might Also Like

Mu mahanga

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?