Imodoka Ya Tesla Yahawe Ikoranabuhanga Rituma Yitaba Nyirayo

Ikigo cy’umuherwe Elon Musk gikora imodoka zifite ikoranabuhanga rituma zitwara kitwa Tesla cyazishyizemo irindi koranabuhanga bita ASS( Actually Smart Summon) rizajya rituma nyirayo ayibwira ikamusanga aho ari ivuye muri parikingi.

Abahanga mu ikoranabuhanga batanga urugero rw’iyo mikorere binyuze mu kuba nyiri imodoka yayibwira ikamusanga ku muryango w’iduka( supermarket) aho asohokera akabona kuyijyamo bitabaye ngombwa ko ayisanga aho iparitse.

Bizamurinda kunyagirwa cyangwa kujya guca mu zindi modoka ajya kuyireba.

Elon Musk yashyize video kuri X yerakana iby’iyo mikorere y’imodoka y’ikigo cye Tesla( niyo modoka niko yitwa) iyerekana iri kuva ahantu runaka ijya gusanga nyira yo aho ari.

Telefoni ya nyiri imodoka izaba ifite ikoranabuhanga rikorana na mudasobwa ziri mu modoka zigakorana narya koranabuhanga bise Tesla App ku bufatanye bwa byombi bigatuma imodoka iza isanga nyirayo.

Itangazo ubuyobozi bw’iki kigo bwashyize ahagaragara rivuga ko nubwo hari abashobora gukeka ko iri koranabuhanga ari maji, ngo mu by’ukuri siro  kuko ikoranabuhanga ry’iki gihe riri kuri urwo rwego rwo hejuru cyane.

Muri ryo kandi harimo uburyo bwo gutuma imodoka ijya imbere cyangwa inyuma bitewe n’ugushaka kwa nyirayo.

Abakoze iri koranahunga bagira abantu inama y’uko igihe cyose baguze imodoka irifite, bagomba kujya basoma agatabo gukubiyemo imikorere yaryo kugira ngo rirusheho kubagirira umumaro.

Ni agatabo kiswe Owner’s Manual.

Abakoze iri koranabuhanga bagira ba nyiri imodoka inama zo kujya bazicungira hafi igihe cyose ziri gukoresha ririya koranabuhanga, bakamenya ko igihe cyo guhagarika imodoka ngo itagonga umuntu(umunyonzi, umumotari…) kigeze.

Ubuyobozi bwa Tesla buvuga ko imodoka ari iy’umuntu ku giti cye, ko atari iy’iryo koranabuhanga bityo bikumvikana ko nyirayo akwiye kuyitaho muri byose.

Imodoka zishobora gukoresha ririya koranabuhanga ni izifite mudasobwa ifite ubushobozi bise Hardware 4.

Icyakora ubuyobozi bwa Tesla buvuga ko mu gihe gito kiri imbere ririya koranabuhanga rizakora no mu modoka zifite uburyo bise Hardware 3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version