Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Gukingira COVID-19 Byimuriwe Muri Za Gare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Impamvu Gukingira COVID-19 Byimuriwe Muri Za Gare

admin
Last updated: 18 November 2021 6:16 pm
admin
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko gahunda yo gukingirira abantu aho bategera imodoka yatekerejweho hagamijwe kurushaho kwegera abaturage, nyuma y’uko umuvuduko wo kwikingiza COVID-19 muri Kigali wasaga n’uwagabanyutse.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) giheruka gutangaza ko guhera ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura wacikanwe no guhabwa urukingo rwa COVID-19, “ashobora gukingirwa muri gare ya Nyabugogo, Nyarugenge, Nyanza, Remera na Kimironko.”

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Ngamije yasobanuye impamvu iki cyemezo cyafashwe.

Ati “Mu byumweru bibiri bishize muri Minisiteri y’Ubuzima twagowe no kurenga abantu 93% bakingiwe mu bafite imyaka 18 kuzamura muri Kigali! Mu gutekereza kure, komite ishinzwe iby’ikingira yafashe icyemezo cyo kwifashisha indi gahunda! Kwegera abagenerwabikorwa aho bategera imodoka muri Kigali… Ubwitabire buratangaje.”

#MOHRwanda two weeks ago we struggled to cross 93%Covid19 vaccination rate among 18 years old and above in Kigali!Thinking beyond box #Vaccination steering committee decided catchup plan strategy!Meet clients near Bus stations in Kigali..Amazing attendance @CityofKigali pic.twitter.com/6UQr4QWaBZ

— Dr. Ngamije Daniel (@DrDanielNgamije) November 18, 2021

RBC kandi iheruka gutangaza ko mu gihugu hose, guhera ku wa 16 kugeza kuri 21 Ugushyingo 2021 harimo gukingirwa abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bagejeje igihe.

Iti “Abazakingirwa ni abafite imyaka 18 kuzamura. Abaganga bazajya babasanga ku bigo byabo cyangwa kaminuza zabo ndetse bakazajya babimenyeshwa mbere.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko abarenga 50% by’abaturage bafite imyaka 18 kuzamura mu Rwanda bamaze kubona doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.

Intego ni ugukingira 60% mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2022.

TAGGED:COVID-19Dr Daniel NgamijefeaturedGareUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mwarimu W’Imibare Mu Rwanda Arayikunda Ariko Akwiye Kongererwa Uburyo
Next Article Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?