Impamvu Hari Abatitabira Ubwizigame Bwa ‘Ejo Heza’

Kuba hari abaturage bataritabira kwizigamira muri Ejo Heza biterwa n’impamvu zirimo no kuba batarumva neza akamaro kabyo. Umwe mu bemeza ko ari icyo kibitera ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge witwa Claire Uwineza Mutimawurugo.

Yabwiye Taarifa ko kubera iriya mpamvu, we n’ubuyobozi bw’Akarere bongereye imbaraga mu kubwira abaturage ko ikiramira umuntu atari icyo arariye gusa, ahubwo ari n’icyo yizigamye ngo ejo nabwo azabone icyo arya.

Kubera ko kwizigama muri iyi gahunda bikorwa ku bushake, ni ngombwa ko abaturage babikangurirwa, bakabikora bumva akamaro kabyo.

Kwizigamira mu bihe bya nyuma ya COVID-19 birashoboka…

Umuturage witwa Sabrina utuye muri  kariya kagari avuga ko bigoye muri iki gihe ko umuntu yabona ayo atungisha urugo akongeraho n’ayo yizigama.

Abishingira ku ngingo y’uko n’ibiciro ku isoko byazamutse.

Yatubwiye ko kubera COVID-19, ubukungu bw’abaturage muri rusange bwazahaye ndetse ngo kubona amafaranga ahagije yafasha umuntu gukomeza kubaho nk’uko yabagamo mu gihe cyashize biragoye.

Ati: “ Bamwe muri twe babaye bahagaze kubera ko abakoresha nabo bagizweho ingaruka n’ubukungu bwazahaye ku isi. Abasigaye mu kazi nabo bakora uko bashoboye ngo byibura babone icyo baha abagize umuryango wabo kandi nabyo bakabibona bigoranye. Kwizigama rero sinzi ko ari ibya bose!”

N’ubwo ari uko bimeze ariko, kwizigama bisaba kwigomwa no kumva neza akamaro kabyo k’ejo hazaza.

Hari umuhanga mu by’ubukungu w’Umunyarwanda witwa Teddy Kaberuka uherutse kuvuga ko no muri iki gihe ubukungu butifashe neza, abantu bagomba kumenya kwizirika umukanda, bakirinda kwaya.

Aherutse kubwira RBA ko iyo ibiciro bizamutse, abantu baba babonye umwanya mwiza wo kumenya ibintu by’ingenzi bikenewe mu buzima bwabo kurusha ibindi bakaba ari byo bagenera amafaranga.

Ngo abantu bagomba kumenya gutandukanya  ‘ibyo bifuza n’ibyo bakeneye mu by’ukuri.’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Akabeza muri Gitega ya Nyarugenge, Claire Uwineza Mutimawurugo nawe avuga ko muri iki gihe bikwiye ko abaturage bumvishwa ko kwizigama bitareba abaherwe n’abagashize gusa ahubwo ko no mu mari nke umuntu yinjiza, ashobora kugira icyo azigama uko cyaba kingana kose.

Claire Uwineza Mutimawurugo

Ati: “ Kubera ko ibintu biri kugenda bijya mu buryo, ni byiza ko abantu bongera bakibutswa ko kwizigama ari intwaro irengera umuntu ageze aharenga. Ntiwibuka se uko byagenze ku bantu batari barizigamye mu bihe bya Guma mu Rugo?”

Avuga ko n’abakene cyane hari gahunda Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho zibafasha kugira icyo binjiza mu mufuka bityo akemeza ko no muri utwo ducye binjiza bagombye kugira icyo bazigama.

Yemeza ko imvugo y’uko ‘amavuta y’umugabo ari amuraye ku mubiri’ yagombye guhinduka, abantu bakiga kuba ba ‘nyamutegera akazaza ejo’.

Bamwe mu batuye Akagari ka Akabeza bahise biyandikisha muri ubu bwizigamire

Kuva umwaka wa 2022 watangira,  abatuye Akagari ka Akabeza mu Murenge wa Gitega bamaze kwizigama Frw 810,000.

Perezida W’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gitega  witwa Uwamariya Jeanne Françoise yavuze ko ari ngombwa ko abaturage bagira ubwizigame.

Yavuze ko abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Gitega bazakora uko bashoboye bagakomeza gukorana n’ubuyobozi bw’Utugari kugira ngo abaturage bitabire gutanga ubwizigame bwa Ejo Heza.

Perezidante wa Njyanama y’Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge afasha umuturage kwinjira muri gahunda ya Ejo Heza

Uwamariya Jeanne Françoise yaboneyeho no gutangiza ubukangurambaga muri kariya Kagari bwiswe ISIBO: IGICUMBI CY’EJO HEZA.’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Emmy Ngabonziza wari mu gikorwa cyo gukomeza gushishikariza abaturage kwitabira Ejo Heza muri kariya kagari, yashimye ko gikorwa neza kandi intego yacyo ikaba igamije gutuma abahatuye n’Abanyarwanda muri rusange bazagira amasaziro meza.

Ba Mutwarasibo 25 bagize Akagari ka Akabeza basinye amasezerano yo gukomeza gukangurira abaturage bayoboye kwitabira Ejo heza.

Ubusanzwe, Ejo Heza ni gahunda Leta y’u Rwanda yatangiye igamije gufasha abaturage kwizigama ku mafaranga ayo ari yo yose bafite kugira ngo n’umuturage winjiza amafaranga macye, azabone ikizamutabara iminsi y’izabukuru igeze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Bwana Emmy Ngabonziza

EjoHeza Igenwa N’Itegeko…

Iyi gahunda yashyizweho  binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikaba igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017.

EjoHeza ni ubwizigame bw’igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango. Ifasha Abanyamushara n’abandi bose babarizwa mu byiciro bikurikira:

(1) Abantu bikorera cyangwa bakorera abandi mu byiciro by’imirimo itandukanye batagengwa n’amategeko y’umurimo cyangwa amategeko yihariye.

(2) Umukozi ukorera umushahara hatitawe ku bundi bwiteganyirize yaba arimo, wifuza kwizigamira by’igihe kirekire

(3) Umunyamuryango utakitabira ubwiteganyirize yari arimo ariko akaba ashobora kububonamo amafaranga hakurikijwe amategeko abugenga, akayimurira kuri konti ya EjoHeza yo kwizigamira by’igihe kirekire.

(4) Umwana uri munsi y’imyaka cumi n’itandatu (16) y’amavuko uteganyirizwa kuri konti y’ubwizigame bw’igihe kirekire yashyizweho n’umubyeyi cyangwa umwishingizi we.

(5) Undi muntu uwo ari we wese utavuzwe mu byiciro byavuzwe haruguru.

Kwizigama ni  ingenzi ku Banyarwanda kuko n’igihugu cyabo gifite umutekano n’ubuyobozi butanga icyizere cy’uko ubukungu budapfa guhungabana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version