Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Kubaka Ibiraro Kuri Ruhurura Ya Mpazi Byadindiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impamvu Kubaka Ibiraro Kuri Ruhurura Ya Mpazi Byadindiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 September 2021 5:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo bwisobanuraga imbere ya Komisiyo mu Nteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko nyuma gusanga amazi yazuraga agatuma ikibaya cya Nyabugogo yariyongereye kurusha uko babikekaga mbere, byatumye bazamura ingengo y’imari bari barateganyirije kubyubakisha.

Bwanavuzwe ko kuzura kw’amazi muri kiriya kibaya biterwa ahanini n’imihindagurikire y’ibihe nayo iterwa ahanini no gushyuha kw’ikirere.

Igenzura ry’imikoreshereze y’imari yagenewe umujyi wa Kigali ryakozwe n’Ibiro by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ryagaragaje imikoreshereze idahwitwe y’imari yagenewe kubaka biriya biraro.

Ryagaragaje ko mu Ukwakira, 2019,Umujyi wa Kigali wasinye Kontaro y’Umwaka umwe yasinyanye n’ikigo kitwa  Signon Corporation Ltd cyagombaga kubaka biriya biraro ku mugezi wa Mpazi, akaba yaravugaga ko hazakoreshwa miliyari 2 Frw.

Igitarangaje ni uko nyuma ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaje gusinyana n’iki kigo andi masezerano y’imirimo yo kubaka kiriya kigo afite agaciro ka Miliyari 4 Frw.

Uyu mushinga wagombaga kurangira mu mezi arindwi.

N’ubwo yagombaga kurangira muri Mata, 2020, ayo masezerano yongerewe igihe, avuga ko imirimo yo kubaka biriya biraro izarangira tariki 01, Ukwakira, 2021.

Tariki 05, Mata, 2021 ubwo abagenzuzi bo mu Biro by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta bajyaga kureba aho bigeze, basanze kiriya kiraro kimaze kuzura ku kigero cya 56.32%, kandi uwiyemeje kucyubaka yari yarishyuwe Miliyari 3.1Frw.

Icyo gihe bahasura basanze ikiraro cya mbere kigeze muri kimwe cya kabiri cyubahwa mu gihe imirimo yo kubaka icya kabiri itari yatangiye.

Mu kwisobanura kuri iki kibazo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere Dr Merard Mpabwanamaguru yavuze ko kuzamura ingengo y’imari yo kubaka biriya biraro yazamuwe kubera ko ubwo inyigo yabyo yakorwaga mu mwaka wa 2016, ingano y’amazi yuzura muri kiriya kibaya yarazamutse cyane.

Ngo mu mwaka wa 2016, amazi yuzuraga kuriya kibaya yanganaga na metero kibe 65 ku isogonda ariko nyuma baza gusanga  yarazamutse kandi azamuka mu gihe ibikorwa byo kuhubaka byari byaratangiye.

Babibonye nyuma amazi yariyongereye ku kigero cya metero kibe 110 ziyingeraga ku isogonda.

Ibi ngo byatumye inyigo isubirwamo  kugira ngo  hubakwe ibiraro bikomeye bizacyemura ikibazo cy’amazi yuzura hariya mu buryo burambye.

Byatumye Umujyi wa Kigali usaba Minisiteri y’imari n’igenamigambi kuwongerera ingengo y’imari yagenewe kubaka biriya biraro, hiyongeraho miliyari 4Frw.

Umuyobozi wari uhagarariye PAC, Hon Valens Muhakwa yavuze ko ikibazo ari uko hari imishinga ya Leta yigwa nabi, bigatuma kuyisubiramo byica imibare bigahombya Leta.

Ati: “ Mwagombye kujya mubanza gutekereza kabiri mukirinda gukora imishinga itizwe neza kandi mukabibona mutinze.”

Icyakora, Mpabwanamaguru yabwiye abagize PAC ko iyo urebye uko biriya biraro biri kubakwa n’ibikoresho bibigize, ubona ko bizaba ari ibiraro bikomeye kandi byigiye hejuru mu butumburuke buhagije k’uburyo amazi atazongera kuba ikibazo muri kariya gace.

Biteganyijwe ko biriya biraro bizuzura muri Werurwe, 2022.

TAGGED:featuredKigaliMpaziUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abdelaziz Bouteflika Wayoboye Algeria Yapfuye
Next Article U Rwanda Rushobora Gukurwa Mu Irushanwa, Rugacibwa Menshi Ruzira Gukinisha Abanya- Brazil
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?