Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko igipimo kiri hejuru cy’ubwandu bwa COVID-19 ari cyo cyatumye uturere twa Nyanza, Bugesera na Gisagara tudakomorerwa, ubwo hafungurwaga ingendo zihuza Intara, Umujyi wa Kigali n’utundi Turere tw’igihugu.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yanzuye ko amabwiriza yihariye utwo turere dutatu tuzakurikiriza azashyirwaho na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.
Minisitiri Ngamije yavuze ko mu igenzura ryakozwe ku bwandu bwa COVID-19 mu turere twose, basanze utwa Nyanza, Bugesera na Gisagara turengeje uko bimeze mu tundi.
Ati “Utwo turere dutatu twagaragaje umwihariko ko imirenge myinshi yatwo twagiye tubonamo, ku bantu twafashe bageze nko ku 100 tukabonamo nka 20 bafite COVID bamwe batanabizi ko banayifite, abandi bari bamaze iminsi barwaye bafite intege nkeya ariko bakajya mu kazi, bituma bigaragara ko muri utwo turere ikibazo kigihari.”
Nko mu minsi ibiri ishize mu Karere ka Gisagara habonetse abarwayi 26, mu Karere ka Nyanza haboneka abarwayi 19 naho mu Ka Bugesera nta wabonetse.
Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko nubwo harimo gutangwa inkingo za COVID-19, zitaragera ku mibare ishimishije ku buryo wavuga ko hahagaritswe ikwirakwira rya virus itera COVID mu baturage.
Ibindi byemezo byafashwe n’inama yateranye kuri uyu wa Mbere ni uko amasaha y’ingendo yongerewe, avanwa hagati ya saa kumi za mu gitondo na saa mbili z’ijoro, ashyirwa hagati ya saa kumi za mu gitongo na saa tatu z’ijoro.
Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z’ijoro, mu gihe ubundi byafungaga saa kumi n’ebyiri nubwo kugera mu rugo mu rugo byari saa mbili z’ijoro.