Mu Barenga Ibihumbi 300 Tumaze Gukingira Na AstraZeneca, Nta Kibazo Turabona – Dr Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko nta kibazo u Rwanda rurabona ku rukingo rwa AstraZeneca ku buryo rwahagarika itangwa ryarwo, bitandukanye n’ibyemezo bikomeje gufatwa n’ibihugu byinshi by’i Burayi.

Yavuze ko mu nkingo zisaga ibihumbi 340 u Rwanda ruheruka kwakira, uretse urwa Pfizer, hemejwe ko iza AstraZeneca zose zitangwa nk’urukingo rwa mbere, urwa kabiri rukazatangwa ku kindi cyiciro cy’inkingo kizakirwa mu minsi iri imbere.

Yavuze ko bakomeje gukurikirana amakuru y’uko ibihugu bimwe byahagaritse urukingo rwa AstraZeneca ngo bibanze bikore ubushakashatsi ku bibazo byo kwipfundika kw’amaraso byagaragaye, ngo harebwe niba bifitanye isano n’urukingo.

Hagomba no kurebwa niba ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso cyiganje gusa mu bakingiwe ugereranyije n’abaturage basanzwe batatewe urukingo rwa AstraZeneca.

- Advertisement -

Dr Ngamije yakomeje ati “Uri gusanga rero muri abo, abakingiwe n’abatarakingiwe, icyo kibazo gisanzwe kiriho ntabwo kiri kwiyongera mu itsinda ry’abakingiwe. Kuko kiramutse cyiyongereye mu itsinda ry’abakingiwe kurusha mu bandi baturage, nibwo wavuga uti rwa rukingo ruri gutera ikibazo.”

Hakoranye inama zizafata imyanzuro

Dr Ngamije yabwiye RBA ko hari inama zirimo kuba z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima n’Ikigo Gishinzwe Imiti cy’i Burayi (EMA) aho urwo rukingo rwaketsweho ibibazo.

Ati “Imyanzuro izava muri izo nama ebyiri nibaza ko izatanga umucyo ku kibazo uko giteye n’ingamba zafatwa, uko twakwitwara kuri uru rukingo rwa AstraZeneca. Ibindi mu by’ukuri kwaba ari uguhimba no gushakisha amakuru ataranoga.”

Yavuze ko uretse kurindira ubushakatsi bukagira icyo bwerekana, nta kibazo mu Rwanda cyigeze kigaragara cyatuma inzego zibishinzwe zihagarika rwo rukingo.

Ati “Uyu munsi wa none ku bantu basaga ibihumbi 300 tumaze gukingira na AstraZeneca muri iki gihugu, nta kibazo turabona.”

Kugeza ubu u Rwanda rufite intego yo gukingira abaturarwanda 30% bafite ibyago byo kwandura cyangwa kuzahazwa n’icyorezo kurusha abandi bitarenze uyu mwaka wa 2021 na 60% bitarenze uwa 2022.

Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rufite inkingo nyinshi rwamaze gutumiza hanze muri gahunda zitandukanye, harimo igamije gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo (COVAX) n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yakomeje ati “Ariko n’igihugu cyacu gifite ukundi kiganira n’abakora inkingo kugira ngo tubashe kuzibona.”

Yasabye abantu gukomeza kwirinda kuko inkingo ubwazo zitabuza abantu kwandura, ahubwo zikingira abantu COVID y’igikatu ari nayo yica.

Yakomeje ati “Umuntu wakingiwe rero niyumve ko biri mu nshingano ze kugira ngo arinde mugenzi we utarakingirwa, ndetse byaba binababaje kugira ngo umaze gukingirwa abe ari we uba intandro yo gukwirakwiza COVID-19.”

Kugeza kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hari hamaze gukingirwa abantu 324.015.

Minisitiri Ngamije na we yarakingiwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version