Izamurwa Ry’Umusoro w’Ubutaka Ryari Ryateje Impagarara Ryakuweho

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yemeje ko inama y’abaminisitiri yabaye isubitse izamurwa ry’umusoro w’ubutaka ryari rikomeje kutavugwaho rumwe, muri uyu mwaka hakazishyurwa imisoro nk’iy’umwaka wa 2019 mu gihe hakiganirwa ku mpinduka zakorwa.

Umusoro w’ubutaka umaze iminsi uvugwaho cyane n’abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko guhera muri Nyakanga 2020 batangiye kubarirwa amafaranga ari hagati ya 0-300 kuri metero kare, uvuye hagati ya 0 na 80 Frw.

Impinduka muri iryo tegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego zegereye abaturage zateye benshi impungenge, mu gihe batorohewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ibikorwa bibyara inyungu hafi ya byose.

Ni ikibazo cyagejejwe kuri Perezida Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yizeza abaturarwanda ko “tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

- Advertisement -

Minisitiri Ndagijimana yabwiye RBA kuri uyu wa Kabiri ko mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa Mbere, hemejwe ko impinduka zari zakozwe mu misoro y’ubutaka ziba zisubitswe.

Yagize ati “Hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri iki gihe yagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’amikoro y’abaturage akaba nayo yaragezweho n’izo ngaruka, inama y’abaminisitiri yafashe icyemezo ko izamuka ry’ibiciro ryari ryatangajwe riba risubitswe, noneho abasora bagasora imisoro yari iriho mbere y’iri zamuka. Ni ukuvuga imisoro yishyuwe mu mwaka wa 2019.”

Nyuma y’icyo cyemezo, hanafashwe umwanzuro ko mu gihe itariki ntarengwa yo kwishyura iyi misoro yari ku wa 31 Werurwe, icyo gihe cyongerwa abantu bagasora bitonze kugeza mu mpera z’ukwezi gutaha kwa kane.

Hemejwe ko abari bamaze gusora bashingiye ku biciro bishya biri hejuru, amafaranga arenga ku yo bagombaga gutanga hagendewe ku misoro yo mu 2019 bazayaheraho basora imisoro y’umwaka utaha.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro, RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko hashingiwe ku misoro mishya y’ubutaka yari yemejwe, abaturage ibihumbi 188 bari bamaze kumenyekanisha imisoro bagomba kwishyura.

Ati “Muri abo ibihumbi 188, amafaranga bamenyekanishije yari ageze hafi kuri miliyari 17 Frw ariko abari bamaze kwishyura ni hafi miliyari 7 Frw. Bivuga ngo kuva ubwo hatangwaga umurongo abaturage barategereje.”

“Mu by’ukuri ni inkuru nziza kuba uyu munsi abaturage babwirwa ko hazitabwa ku bipimo byariho icyo gihe, mu gihe harimo harebwa ibishyashya.”

Gusubika iri zamurwa bivuze iki?

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko kuba iyi misoro mishya yabaye isubitswe harakoreshwa imisoro isanzwe, gusuzuma izamuka bikazakomeza mu mwaka utaha.

Ati “Noneho isuzuma ry’ibiciro bishyashya bigakomeza bigana ku mwaka uzakurikiraho wa 2021. Ntabwo biremezwa ibishyashya.”

Ruganintwali yavuze ko bagomba gufata ingamba zatuma izi mpinduka zidahungabanya intego zihawe mu bijyanye n’amafaranga agomba kuva mu misoro y’imbere mu gihugu.

Ati “Icya mbere ni uko tugiye kureba uko abantu bose bagomba gusora uriya musoro bawusora. Tuzagira ubufatanye n’inzego z’ibanze kugira ngo tubagereho bose ku buryo bwatuma abasora baba benshi.”

“Iyo tureba imibare dufite ubungubu, abantu uko biyandikishije gusora bari bageze ku bihumbi 422, ariko twareba mu mibare dufite abantu bafite ibibanza byo gusorera ni hafi ibibanza miliyoni imwe irenga. Ingamba dufite ni uko twifuza ko bitarenze mu mpera z’uku kwezi, twakuba kabiri uwo mubare.”

Yavuze ko barimo gufatanya n‘Ikigo Gishinzwe Ubutaka kugira ngo abafite ubutaka bose bandikwe, ndetse hakazakomeza kwimakazwa ikoranabuhanga hagamijwe gufabasha abasora kwishyura umusoro bakoresheje ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version