Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impamvu Zateye U Rwanda Kwakira Abimukira Harimo No Kububakira Ubushobozi-Mukularinda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Impamvu Zateye U Rwanda Kwakira Abimukira Harimo No Kububakira Ubushobozi-Mukularinda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2022 4:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasubije itangazamakuru ryari rimubajije inyungu u Rwanda rufite mu kwakira abimukira bagiye kuva mu Bwongereza, avuga ko imwe muri zo ari ukububakira ubushobozi, bakiga, bakabona akazi bagateza imbere Afurika.

Mukularinda avuga ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu kwakira abimukira bazagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, talili 15, Kamena, 2022 atagamije inyungu z’amafaranga cyangwa izindi ndonke ahubwo ari urugero rw’ubufatanye bugamije gucyemura ikibazo cy’abimukira cyabaye ingorabahizi mu myaka 10, 20, 30 ishize.

Yagize ati: “ Inyungu twiteze muri ubu bufatanye n’u Bwongereza si iz’amafaranga ahubwo ni izo gufasha mu kubakira abantu ubushobozi. Ibi twabikoze kubera ko abimukira benshi baturuka muri Afurika baba bakiri bato bityo ducyeneye kubafasha kwiga bakabona akazi bakazateza imbere uyu mugabane.”

Muri kiriya kiganiro cyagarutswe ku mpungenge abo mu  miryango iharanira uburenganzira bwa muntu batangaje z’uko abimukira bazaza mu Rwanda batazahabwa uburenganzira bwa muntu, ko bazaza babihaswe ndetse ko bashobora kutazabaho neza.

Cyari kiyobowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo, umuvugizi wungirije wa Guverinoma  Alain Mukularinda, Umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera Madame Doriane Uwicyeza n’abandi.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hasigaye amasaha macye ngo abimukira ba mbere bagere mu Rwanda.

Icyakora Yolande Makolo yavuze ko nta mubare udakuka uramenyekana w’aba mbere bari bugere mu Rwanda ngo kuko uzwi kugeza ubu ushobora guhinduka.

Ni ikiganiro cyabaye habura gato ngo abimukira ba mbere bagere mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Kamena, 2022

Iby’uko nta burenganzira bwo kwishyira bakizana bazabonera mu Rwanda, abahagarariye Leta y’u Rwanda muri kiriya kiganiro bijeje itangazamakuru ko bariya bimukira batazahutazwa ndetse ngo n’abatinganyi ntawe uzabahutaza kuko u Rwanda ntacyo barutwaye.

Ikibazo cy’abimukira cyateje sakwe sakwe mu Bwongereza k’uburyo hari n’abatanze ikirego mu rukiko.

Urwo rukiko rwaraye rwanzuye mu buryo budasubirwaho ko ibyo u Rwanda n’u Bwongereza byemeranyijwe ari ibintu bidafite aho byica amategeko.

Muri iki kiganiro Umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera witwa Doriane Uwicyeza yasubije Taarifa ko intego ya mbere y’u Rwanda ari uko bariya bantu baza bakabona ahantu hatekanye kandi baba mu buryo bwemewe n’amategeko hanyuma abashaka kugira ahandi bajya bakazabisaba.

TAGGED:AbimukirafeaturedMukularindaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amashereka Ni Ibiryo Ku Mubiri W’Umwana No Ku Bwonko Bwe
Next Article Umuhanzi Clarisse Karasira Yibarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?