Impamvu Zateye U Rwanda Kwakira Abimukira Harimo No Kububakira Ubushobozi-Mukularinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yasubije itangazamakuru ryari rimubajije inyungu u Rwanda rufite mu kwakira abimukira bagiye kuva mu Bwongereza, avuga ko imwe muri zo ari ukububakira ubushobozi, bakiga, bakabona akazi bagateza imbere Afurika.

Mukularinda avuga ko amasezerano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza mu kwakira abimukira bazagera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu, talili 15, Kamena, 2022 atagamije inyungu z’amafaranga cyangwa izindi ndonke ahubwo ari urugero rw’ubufatanye bugamije gucyemura ikibazo cy’abimukira cyabaye ingorabahizi mu myaka 10, 20, 30 ishize.

Yagize ati: “ Inyungu twiteze muri ubu bufatanye n’u Bwongereza si iz’amafaranga ahubwo ni izo gufasha mu kubakira abantu ubushobozi. Ibi twabikoze kubera ko abimukira benshi baturuka muri Afurika baba bakiri bato bityo ducyeneye kubafasha kwiga bakabona akazi bakazateza imbere uyu mugabane.”

Muri kiriya kiganiro cyagarutswe ku mpungenge abo mu  miryango iharanira uburenganzira bwa muntu batangaje z’uko abimukira bazaza mu Rwanda batazahabwa uburenganzira bwa muntu, ko bazaza babihaswe ndetse ko bashobora kutazabaho neza.

- Advertisement -

Cyari kiyobowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Madamu Yolande Makolo, umuvugizi wungirije wa Guverinoma  Alain Mukularinda, Umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera Madame Doriane Uwicyeza n’abandi.

Ni ikiganiro cyabaye mu gihe hasigaye amasaha macye ngo abimukira ba mbere bagere mu Rwanda.

Icyakora Yolande Makolo yavuze ko nta mubare udakuka uramenyekana w’aba mbere bari bugere mu Rwanda ngo kuko uzwi kugeza ubu ushobora guhinduka.

Ni ikiganiro cyabaye habura gato ngo abimukira ba mbere bagere mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Kamena, 2022

Iby’uko nta burenganzira bwo kwishyira bakizana bazabonera mu Rwanda, abahagarariye Leta y’u Rwanda muri kiriya kiganiro bijeje itangazamakuru ko bariya bimukira batazahutazwa ndetse ngo n’abatinganyi ntawe uzabahutaza kuko u Rwanda ntacyo barutwaye.

Ikibazo cy’abimukira cyateje sakwe sakwe mu Bwongereza k’uburyo hari n’abatanze ikirego mu rukiko.

Urwo rukiko rwaraye rwanzuye mu buryo budasubirwaho ko ibyo u Rwanda n’u Bwongereza byemeranyijwe ari ibintu bidafite aho byica amategeko.

Muri iki kiganiro Umujyanama muri Minisiteri y’ubutabera witwa Doriane Uwicyeza yasubije Taarifa ko intego ya mbere y’u Rwanda ari uko bariya bantu baza bakabona ahantu hatekanye kandi baba mu buryo bwemewe n’amategeko hanyuma abashaka kugira ahandi bajya bakazabisaba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version