Impanuka Yo Mu Kivu Yahitanye Uruhinja Umugabo Aburirwa Irengero

Mu Kiyaga cya Kivu habereye impanuka y’ubwato bwari butwaye abantu batandatu, umwana w’umwaka umwe n’igice ayigwamo, undi mugabo w’imyaka 36 aburirwa irengero.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Kabiri ariko ibyago byo byabaye ku wa Mbere taliki 20, Werurwe, 2023, ubwo buriya bwato bahuriraga n’akaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Ruhingo  mu Karere ka Rutsiro.

Ubwo bwato bwarimo Bigirimana Naphtali w’imyaka 36, Ingabire Hoziana w’imyaka 26 wari uhetse umwana witwa Ntivuguruzwa Gabriel w’umwaka umwe n’igice.

Harimo kandi Phanuel Irasubiza, Mukeshimana Esther na Musabyimana Domina, bombi b’imyaka 18.

- Kwmamaza -

Uwaburiwe irengero ni Bigirimana Naphtali akaba agishakishwa.

Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba itangaza ko umwana w’umwaka umwe n’igice wari uri muri buriya bwato we yahasize ubuzima.

Umubyeyi w’uyu mwana witwa Ingabire arwariye ku Kigo nderabuzima cya Musasa kubera ihungabana.

Barohamye bagiye gusarura amapera…

Amakuru avuga ko bariya bantu barohamye bavuye gusarura amapera yari yareze  ku kirwa cya Nyamunini.

Ubwo bari bari mu nzira bagaruka nibwo umuyaga wabaye mwinshi mu kiyaga bararohama.

Batabawe n’abarinzi b’ubwato bari ku nkombe mu Mudugudu wa Gasharuvu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP, Mucyo Rukundo, yabwiye UMUSEKE ko bagerageje gukorerwa ubutabazi.

CIP Rukundo asaba abantu kujya bambara imyenda yabugenewe, irinda abari mu mazi.

Ati “Ubundi iyo umuntu agiye mu bwato bwaba ubusanzwe bw’igiti cyangwa ubukomeye akwiye kuba ymbaye amajire(gilet) yabugenewe.Ariya majire afasha abantu kutamanuka mu mazi, bagakorerwa ubutabazi bwihuse.”

Umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa mu gihe hagishakishwa uwarohamye utaraboneka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version