Impanuro Ya Perezida Kagame Ku Rubyiruko Rw’Afurika

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko 200 rwaturutse hirya no hino muri Afurika ko rudakwiye guhora rwibutswa ko rushoboye.

Rwaje kwitabira isabukuru y’imyaka 20 ishize hashinzwe Umuryango Giants of Africa.

Yarubwiye ko igihe kigeze ngo rutangire gukora ibikomeye no gutanga umusanzu warwo mu kubaka Afurika.

Hari mu muhango wo gutangiza iserukiramuco rigomba kumara Icyumweru ribera mu Rwanda.

- Advertisement -

Perezida Paul Kagame yababwiye ko kwiyemeza gukora ibikomeye ari byo bizatuma baba ibihangange( Giants) by’Afurika kuko bifitemo ubwo bushobozi.

Ni ubushobozi bushingiye ku mpano zikomeye bityo ngo amahitamo meza yabo niyo azabagira abo bashaka kuba bo n’icyo bashaka ko Afurika iba cyo.

Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.

Washinzwe n’Umunya Canada ukomoka ku babyeyi bo muri Afurika ni ukuvuga muri Kenya na Nigeria.

Uwo ni Masai Ujiri.

Asanganywe ikipe yitwa Toronto Raptors yo muri Canada ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).

Uyu mugabo yibukije urwo rubyiruko ko Abanyafurika ari abantu ib’bihangange kandi ko ibyinshi mu bikoreshwa ku yindi migabane byose bituruka kuri uyu Mugabane harimo n’impano yo gukina Basketball.

Ujiri yashimiye Perezida Kagame ko amubereye inshuti ikomeye n’umujyanama.

Abaturutse muri DRC
Urubyiruko rwa Kenya
Abo muri Nigeria
Senegal
Somalia nayo ntiyahatanzwe
Ngabo abo muri Sudani y’Epfo
Abanyarwanda baberewe mu myikenyero no mu myitero

Amafoto@flickr.com/photos/paulkagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version