Ubucuruzi, Umutekano…Ingingo Zihangayikishije Kenya Na Uganda

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yakiriye mu Biro bye mugenzi we uyobora Kenya witwa William Ruto uri mu ruzinduko rwe rwa mbere akoreye muri Uganda kuva yaba Perezida.

Itangazo ryo mu Biro bya Perezida wa Uganda rivuga ko Museveni yaganiriye na Ruto ingingo zirimo ubukungu, ubucuruzi, ubufatanye mu by’ubuhinzi  n’umutekano.

Ruto yabwiye itangazamakuru ko bisanzwe bizwi ko Kenya ibanye neza na Uganda nk’ibihugu bituranyi kandi by’abavandimwe.

Ati: “ Kenya na Uganda bisanganywe umubano ukomeye ushingiye ku buvandimwe n’imikoranire ihamye.”

- Kwmamaza -

Avuga ko uwo mubano umaze imyaka myinshi kandi ko utajya upfa guhungabana.

Ruto asuye Uganda nyuma y’igihe gito  Museveni ahuye n’uwo Ruto yasimbuye ari we Uhuru Kenyatta.

N’ubwo Ruto avuga ko umubano hagati ya Nairobi na Kampala ari mwiza kandi umaze igihe umeze utyo, ku rundi ruhande abacuruzi bo muri Kenya bakunze kwinubira ko hari bimwe mu bikorerwa muri Uganda bigera muri Kenya bitujuje ubuziranenge.

Uretse kutuzuza ubuziranenge, ngo bituma n’ibikorerwa imbere muri Kenya bibura isoko kuko ibiva muri Uganda biba ari byinshi.

Nta myaka ibiri, itatu…ishira nta kibazo cy’ubucuruzi hagati ya Kenya na Uganda kivutse!

Usanga akenshi Kenya ishinja Uganda gushaka kuzuza ku isoko ryayo ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa bihombya abacuruzi b’i Nairobi.

Nk’ubu taliki 16, Kamena, 2022, Kenya yazamuye umusoro w’amagi ava muri Uganda mu rwego rwo guca intege abayinjizaga.

Yari amaze kuba menshi k’uburyo abacuruzi ba Kenya bari bakutse umutima, bibaza niba amagi y’inkoko zo muri Kenya azabona isoko.

Umwanzuro ukimara gufatwa, abacuruzi b’i Kampala bariye karungu, bavuga ko bibabaje kubona amagi bohereza i Nairobi agera yo agasoreshwa amafaranga y’umurengera agera ku mashilingi ya Kenya 72(Ksh72, $0.6) ku gatureyi kamwe.

Abacuruzi bo muri Uganda bavugaga ko ibyo ubutegetsi bw’i Nairobi bwakoze bihabanye n’amasezerano y’ubucuruzi ibihugu byombi byasinyanye mu Ukuboza, 2021.

Godfrey Oundo Ogwabe uyobora Ikigo cya Uganda kita ku bucuruzi bwambukiranya imipaka cya Uganda kitwa Uganda National Cross-Border Trade, icyo gihe yabwiye Daily Monitor ati: “ Kuba Kenya yaranzuye gushyira umusoro w’ikirenga ku magi ya Uganda bihabanye n’amasezerano agenga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba ibihugu byacu byombi bibereye ibinyamuryango.”

Ku ruhande rwa Kenya ho bavuga ko gushyiraho uriya musoro ari ibisanzwe.

Umuyobozi mu kigo cya Kenya ushinzwe ibikomoka ku matungo mu kigo kitwa Kenya’s Livestock  witwa Harry Kimtai yigeze kuvuga ko iby’uriya musoro ari ibintu bisanzwe ku bicuruzwa bitumizwa hanze kandi ko bikorwa ku bicuruzwa ibyo ari byo byose.

Kimtai yagize ati: “ Sinzi neza uko icyo kibazo cy’amagi giteye, ariko numva ko uwo ari umusoro usanzwe Ikigo cya Kenya gishinzwe imisoro n’amahoro gishyira ku bicuruzwa bitumizwa hanze ibyo ari byo byose.”

Ikibazo cy’amagi hagati ya Kampala na Nairobi cyavugwaga mu gihe hari hasanzwe ikindi cy’uko Kenya yahagaritse amata n’ibiyakomokaho byose bituruka muri Uganda.

Iki kibazo cyavugwaga mu mwaka wa 2019.

Bidatinze nabwo ( hari mu Ugushyingo, 2021) Inteko ishinga amategeko ya Uganda yarateranye isaba Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gukora urutonde rw’ibicuruzwa bya Kenya bigomba gukumirwa ntibyinjire ku isoko rya Uganda.

Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi biva muri Kenya bijya muri Uganda ni ‘ubuto’ bufite agaciro ka Miliyari Ksh 7,2( mu mwaka wa 2020), amasaka afite agaciro ka miliyari Ksh 1.4, imboga zinjije Miliyoni Ksh 311 n’ibirungo byinjije Miliyoni  Ksh 200.

Kenya  yafashe imyanzuro itandukanye yahombeje Uganda amafaranga menshi kuko mu mwaka wa 2020 yanze ko amakamyo menshi y’ibisheke byari biturutse muri Uganda yinjira muri Kenya.

Byatumye abacuruzi babyo bahomba miliyoni nyinshi z’amashilingi ya Uganda kubera ko biriya bisheke byaboreye mu makamyo.

N’ubwo nta bisobanuro birambuye byaturutse mu biganiro Ruto yagiranye na Museveni, birashoboka ko bagarutse kuri iyi ngingo ikunze gutuma umubano mu by’ubukungu udindira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version