Mu duce dusanzwe dutuje twa Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, aho ubuzima bwa buri munsi bushingiye cyane ku buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi byose bikaba bisaba kwiyuha akuya, hatangiye kugaragara ikibazo cy’umutekano kigenda gifata indi ntera uko iminsi yicuma.
Mu byumweru bishize, Taarifa Rwanda yamenye ko muri aka Karere hari itsinda rizwi ku izina ry’Imparata, rivugwaho gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kandi ryagura ibyo rikora bikagera Kayonza na Rwamagana.
Ibyabanje kugaragara nk’ibikorwa bike kandi byoroheje byakorerwaga ahacukurwa amabuye y’agaciro, byaje gufata indi ntera bihinduka ikibazo gikomeye bituma ibikorwa byo gukurikirana no gufata ababigizemo uruhare byongerwamo imbaraga.
Burumvikana ko hari abaturage byateye impungenge cyane cyane abaturiye aho byabereye.
Kubafata byarakajijwe
Vuba aha, inzego z’umutekano zatangije ibikorwa byo gufata abantu bakekwaho kuba Imparata mu mirenge ya Kiziguro na Rugarama ndetse hari n’abandi bafatiwe muri Kayonza za Rwinkwavu, Rukara, Murama Murundi na Kabare.
Aba ariko bo hari abavuga ko biyise ‘Wazalendo’.
Umuturage umwe wasabye ko amazina ye atatangazwa kubera impamvu z’umutekano, yabwiye Taarifa Rwanda ko Polisi yakoresheje ikoranabuhanga rigezweho ririmo indege zitagira abapilote (drones) mu gushakisha no gukurikirana abakora ubwo bucukuzi cyane cyane iyo za Kayonza.
Yagize ati: “Mu cyumweru gishize, Polisi yakoresheje drones kugira ngo ibashakire aho bihishe mu birombe. Benshi barafashwe ”
Abaturage bavuga ko ibikorwa by’iri tsinda byatangiye gufata indi ntera ubwo bamwe mu barigize bagendaga mu matsinda ku mapikipiki, bitwaje inkoni n’ibindi bikoresho.
Andi makuru yagejejwe kuri Taarifa Rwanda agaragaza ko abantu bafite imyitwarire nk’iyi bagaragaye no mu Karere ka Rwamagana, ndetse ibikorwa byabo bikaba biri kotorera Masaka ya Kicukiro.
Polisi yemera ko Imparata zafashwe, igahakana ibyo kwigaragambya
Inzego z’umutekano zemeje ko ibikorwa byo guhashya ubucukuzi butemewe byakozwe kandi bikomeje, ariko zihakana amakuru avuga ko iri tsinda ryaba ryarigeze gukora imvururu zateguwe.
Mu kiganiro na Taarifa Rwanda, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Senior Superintendent of Police Hamdun Twizerimana yemeje ko hari abantu benshi bamaze gufatwa bakekwaho ubwo bucukuzi butemewe.
Ati: “Ni byo koko, habaye ibikorwa byo gufata abantu bazwi nk’Imparata bakora ubucukuzi butemewe muri Kiziguro na Rugarama.”
Gusa yavuze ko nta makuru yemejwe agaragaza ko aba bantu bakoze imyigaragambyo.
Yasobanuye kandi ko ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi butemewe bimaze igihe, cyane cyane ku bantu babisubiramo nyuma yo kurekurwa.
Nta Wazalendo iba mu Rwanda
SSP Hamdun Twizerimana yanahakanye amakuru avuga ko za Kayonza haba itsinda bita Wazalendo.
Icyakora ishami rya Taarifa Rwanda rishinzwe gucumbura ryamenye ko mu Mirenge ya Murundi mu Tugari turimo Buhabwa no mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rwimishinya mu Mudugudu wa Karagari II haba itsinda ry’abo bantu bica amategeko.
Abakora ubwo bucukuzi butemewe bacukura gasegereti.
Uwaduhaye amakuru ati: “Izina Wazalendo rifite aho rikoreshwa handi. Abo tuvuga hano ni abantu bakora ubucukuzi butemewe wagerenya n’Imparata za Gatsibo”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba SSP Hamdun Twizerimana yabwiye Taarifa Rwanda ko abafashwe(ahakana ko bitwa Wazalendo) barimo abasore, inkumi …bose bakaba bakora ubucukuzi butemewe kandi amakuru avuga ko ahanini bitwikira ijoro.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ahahoze hacukurirwa amabuye hagafungwa cyangwa aho bukorerwa hadafitiwe ibyangombwa byemewe ari ho hibasirwa cyane muri ibyo bikorwa bitemewe.
Inzego z’umutekano zivuga ko ingaruka z’ibi bikorwa zitarangirira ku gutakaza amabuye y’agaciro gusa.
Hari abaturage n’abagize Urwego rwunganira ubuyobozi bw’Akarere mu bikorwa by’umutekano, DASSO, bavuga ko gucukura mu buryo butemewe byangiza cyane ubutaka buhingwa ndetse n’ibidukikije.
Umwe muri bo ati: “Hari abacukura mu mirima yacu bakatwangiriza urutoki no mu mashyamba yacu bakayatema bashakisha amabuye y’agaciro. Ibyangiritse bishobora kuba byinshi cyane cyane ku miryango itunzwe n’ubuhinzi.”
Mu bice bya Gatsibo za Kiziguro na Rugarama, abaturage bavuga ko imyaka bateye yangiritse n’ibidukikije birahazaharira.
Kuki ibi bidacika?
Kimwe mu bibazo bikomeye inzego z’umutekano zihanganye nabyo ni uko abafashwe bakunze gusubira muri ibi bikorwa.
Nubwo bafatwa, bakaburirwa ndetse bagahabwa ubujyanama, benshi baracyasubira mu birombe batabyemerewe.
Hari abavuga ko ibyo bikorwa n’abadafite akazi cyangwa izindi nzira zo kubona amafaranga.
Bumva ko amabuye y’agaciro nta nyirayo agira bakabigira urwitwazo rwo kuyacukura uko byagenda kose.
Abashinzwe umutekano bavuga ko ibikorwa nk’ibi ari ubujura, cyane cyane ko byangiza imirima n’imitungo bwite y’abaturage.
Abayobozi basaba abaturage gukomeza kuba maso bakarwanya iyo migirire.
Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze basaba urubyiruko kubyirinda ahubwo rukaruyoboka umurimo.
Nubwo gufata ababigiramo uruhare ari ingenzi, abayobozi bemera ko igisubizo kirambye kizashingira ku gukemura ibibazo by’imibereho bituma urubyiruko rwishora muri ubu bucukuzi bubi.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zivuga ko zifite ubushake bwo gukomeza guhashya ubucukuzi butemewe kandi abaturage barazizeye kandi bemera gukorana nazo.

