Impinduka Mu Bava Mu Yisumbuye Bajya Muri Kaminuza

Abahize abandi mu barangije amashuri yisumbuye babihembewe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri barangije ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye ‘batazongera’ gusabwa kuba baratsinze amasomo abiri y’ingenzi mu yo bigaga kugira ngo bemererwe gukomereza muri kaminuza cyangwa mu mashuri makuru.

Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri buvuga ko  ahubwo uwagize 50% wese yemerewe gukomereza mu kindi cyiciro.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana niwe wabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki 15, Ugushyingo, 2024 ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashuri.

Nsengimana yagize ati: “Uwabaga yabonye amanota make ariko yatsinze amasomo abiri muri ya yandi atatu, yabaga yemerewe kujya muri Kaminuza  ubu rero iby’amasomo abiri y’ingenzi twabikuyeho”.

- Kwmamaza -
Minisitiri w’uburezi Dr. Nsengiyumva ubwo yatangaza iby’iyo gahunda nshya.

Avuga ko ubusanzwe umunyeshuri akora ibizami mu buryo busanzwe, hakarebwa uburyo yakoze ibizamini byose agatsinda agahita akazahita ashobora no kujya muri kaminuza abishatse aho kugira ngo abe yatsinze ariko ntashobore gukomeza.

Imibare y’uko abanyeshuri batsinze igaragaraza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta ari 71.746 bangana na 78.6%, mu gihe hari hakoze 91.713.

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko muri rusange, abari biyandikishije ko bazakora ibizamini bya Leta birangiza amashuri yisumbuye bari abanyeshuri 91.713 na ho abakoze ni 91.298 bangana na 99,5%.

Mu mashuri y’ubumenyi rusange ho hakoze abanyeshuri 56.300 hatsinda 38,016 bangana na 67% n’aho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakoze abantu 30.730, hatsinda ni 29.542.

Muyo mu mashuri y’abategurira gukora imirimo runaka yihariye, ibyo  professional education, hiyandikishije abantu 4, 271, hakora 4,268 ariko abatsinze ni 4,188, bingana na 98,1%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Irere Claudette aherutse kuvuga ko imwe mu mpamvu ituma abana bo mu mashuri abanza batsinda, ari uko basigaye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Irere yavuze ko kugaburira abana ku ishuri ari umwanzuro mwiza watumye abana bishimira ishuri.

Indi gahunda Leta y’u Rwanda yafashe ikazamura uburezi muri rusange ni uko abana bose( abahungu n’abakobwa ndetse n’abafite ubumuga) bahawe uburyo bwo kwiga.

Kuba ibyumba by’amashuri byarongerewe byafashishe abana kubona ahantu hagutse ho kwigira  bityo n’abarimu baturwa umutwaro wo kwigisha abana benshi icyarimwe.

Ibyumba by’amashuri bikoresha ikoranabuhanga bita Smart Classrooms nabyo bigira uruhare mu mitsindire y’abanyeshuri kuko bizamura uburyo bumvamo amasomo bigishwa.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaza ko mu myaka itanu iri imbere, abana batangira amashuri y’incuke bazava kuri 35% bakagera kuri 65%.

Guverinoma y’u Rwanda iteganya kandi ko muri icyo gihe uburezi bw’ibanze buzongerwamo imbaraga haba mu kuzamura ubwiza bw’amasomo ahabwa abanyeshuri, kuzamura ubwinshi n’ubwiza bw’ibikoresho abarimu bagishirizaho ndetse n’ubwiza bw’imibereho yabo.

Ibigo byigisha amasomo y’imyuga n’ubumenyi-ngiro nabyo bizahabwa uburypo bwo kugera ku ntego zabyo zirimo guha ababyigamo ubumenyi n’ibikoresho ngo bateze imbere igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version