Ku wa Mbere taliki 18, Ugushyingo, 2024 mu Murwa mukuru w’Ububiligi, Brussels, ahari icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi hazabera inama yo kwemerera u Rwanda guhabwa Miliyoni € 20 yo gukoresha mu guhangana n’ibyihebe byo muri Mozambique.
Azaza agize ibahasha ya kabiri rwahawe mu myaka ibiri ngo ruyakoreshe mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado no kuyarinda kugira ngo ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al-Sunna bikorana na Al Qaida byirukanwe muri iyi Ntara.
Ibyo guha u Rwanda ayo mafaranga bishyigikiwe n’Ubufaransa n’Ubutaliyani ariko Ubuholandi, Ububiligi, Ubudage na Suède bo barabigendamo biguru ntege.
Ubufaransa n’Ubutaliyani na Portugal bavuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe mu cyiciro cya mbere rwayakoresheje neza ku buryo rukwiye guhabwa andi.
Ku rundi ruhande, ibihugu bidashyigikiye ko ruyahabwa bivuga ko kugira ngo arugere ho rugomba kubanza gukoraho ubufasha ruha M23.
Ibyo gufasha M23 u Rwanda rwabyamagaye kera, ruvuga ko ibibazo uyu mutwe wa gisirikare na Politiki ufitanye na Leta iyobora DRC ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Mu gihe ibintu bikimeze gutyo, amakuru atangwa na Jeune Afrique yemeza ko ku wa Mbere taliki 18, Ugushyingo, hari inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi izateranira i Brussels ikigirwamo-mu buryo bwa burundu- uko u Rwanda rwahabwa iriya bahasha irimo ziriya Miliyoni.
Rushimirwa ko rwitwaye neza mu bikorwa bya gisirikare rwakoreye muri Mozambique guhera mu mpeshyi ya 2021 kugeza ubu, bityo rukaba rukwiye guhabwa andi mafaranga ngo rukomereze aho abasirikare ba SADC basize ibintu bigeze.
Abasomyi baribuka ko hari ingabo za SADC( ni Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bigamije ubufatanye mu by’ubukungu) zavuye muri Mozambique zikoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gufasha iki gihugu kinyamuryango guhangana n’imitwe ya gisirikare harimo na M23.
Iperereza ryerekana ko ibice zahozemo byahise byigararurirwa n’abarwanyi ba Ansar al-Sunna.
Umurava ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu guhangana n’abo barwanyi watumye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utekereza uko rwakongera guhabwa ayo mafaranga kugira ngo rujye kuziba icyuho cyasizwe n’abo muri SADC.
Nubwo hari ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi bidashaka ko u Rwanda ruhabwa iyo nkunga, bisa n’aho ibyo kuyiruha byarangije kwemezwa.
Iby’ibanze kuri iyi ngingo byemerejwe mu nama yabaye taliki 06, Ugushyingo, 2024 ibera i Brussels ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Abadipolomate bo mu Muryango w’’Ubumwe bw’Uburayi bavuga ko dosiye ya Mozambique ikwiye gutandukanywa n’iya DRC, kuko n’igihe ibibazo byazo byatangiriye atari kimwe.
Iby’uko u Rwanda ‘ruzemererwa’ ariya mafaranga byamenyeshejwe kandi ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’igihugu kirebwa cyane n’idosiye ya M23.
Ntibyashimishije Perezida Felix Tshisekedi ariko nanone ngo ntacyo yabihinduraho kuko bireba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kandi igihugu cye ntikiwubarizwamo.
Ububiligi nk’igihugu cyakolonije DRC( icyo gihe yitwa Kongo-Mbiligi) ntibushimishijwe n’uko u Rwanda rwahabwa ayo mafaranga.
Ibi bubikora mu rwego rwo gushimisha DRC ngo burebe ko yakongera ikarwiyumvamo wenda bikazavamo amasezerano yo kubwemerera kugera ku mabuye y’agaciro ikungahayeho.
Gusa Jeune Afrique yemeza ko ibyo ntacyo bizahindura ku cyemezo kizafatwa kuri uyu wa Mbere.
Ubufaransa, Ububiligi na Portugal byo bivuga ko u Rwanda rukwiye guhabwa ibyo rukeneye byose ngo rukore neza akazi karwo.
Kugeza ubu rumaze kohereza muri Cabo Delgado abasirikare n’abapolisi bagera ku 5,000 nk’uko Jeune Afrique ibyemeza.
Uretse kwirukana wa mutwe w’ibyihebe, u Rwanda rwafashije abaturage bo muri Cabo Delgado kugaruka mu byabo, basubira mu buzima busanzwe.
Kubera ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, muri rusange, ushyigikiye ko u Rwanda ruhabwa ariya mafaranga, ab’i Kinshasa byarababaje.
Bavuga ko ibyo bidakwiye, ndetse ko ikindi kibabaje ari uko ubuyobozi bwo muri uwo muryango buherutse gusinyana n’ubw’u Rwanda amasezerano yo kurugurira amabuye y’agaciro adakunze kuboneka ku isi, bita rare earths.
DRC ishinja u Rwanda kuyiba ayo mabuye, rwo rukabihakana rumaramaje.
Abadipolomate bo mu Burayi baragerageza uko bashoboye ngo bahoshe uwo mwuka mubi ukururwa n’ibyo DRC ivuga, ariko ntibirashoboka.
Icyakora hari uruzinduko Minisitiri wa DRC ushinzwe iby’amabuye y’agaciro witwa Kizito Pakabomba ateganya gukorera i Brussels mu Ukuboza, 2024 rukazagaruka kuri iyo ngingo.