Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impinduka Mu Buyobozi Bukuru Bw’Ingabo Z’Uburundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Impinduka Mu Buyobozi Bukuru Bw’Ingabo Z’Uburundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2024 6:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ntibisanzwe ko Perezida Ndayishimiye avugurura inzego z’igisirikare n’ubutasi mu munsi umwe ariko  nk’uko bigaragara mu iteka yashyizeho umukono, ku wa 6, Gashyantare, 2024, ubutegetsi bwafashe umwanzuro watunguye benshi.

Muri ayo mavugurura, Brig Gen Vénuste Nduwayo yakuwe ku mwanya wo kuyobora ingabo zirwanira ku butaka asimburwa na Maj Gen Jean-Claude Niyiburana.

Niyiburana yari asanzwe ayoboye ingabo z’u Burundi muri Somalia, uwo asimbuye akaba agiye  kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen Gaspard Baratuza wakuwe ku buvugizi bw’igisirikare mu mwaka wa 2015 yagaruwe kuri uyu mwanya asimbura Colonel Floribert Biyereke wari ushinzwe inozabubanyi mu gisirikare rifite n’inshangano z’ubuvugizi.

Colonel Gérard Hamenyimana yagizwe Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’igisirikare cy’u Burundi, ISCAM, naho Lt Colonel Nicolas yagizwe Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe ubwubatsi.

Ikindi Abarundi bavuga ko cyatunguranye ni uko Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye wari uyoboye iperereza rya gisirikare wasimbujwe Colonel Jean d’Affaires Manirakiza.

Brig Gen Silas Pacifique Nsaguye yari amaze imyaka ibiri ayoboye iperereza ry’igisirikare, aka kazi akaba yarakagiyemo asimbuye Colonel Ernest Musaba.

Amakuru avuga ko Gen Nsaguye ari we wagiriye inama ubutegetsi yo kohereza abasirikare muri RDC mu myambaro ya FARDC mu buryo bwo kuyobya uburari gusa baje kuvumburwa bidateye kabiri.

Ubwo abasirikare b’u Burundi batangiraga gupfa abandi bagafatirwa mpiri muri Congo, Brig Gen Nsaguye yahise atangira kurebwa nabi n’ubutegetsi.

Mu byo ashinjwa harimo gutanga inama zateje ibyago no kunanirwa gukora iperereza neza bikaba intandaro y’impfu z’abasirikare b’icyo gihugu baguye kandi n’ubu bakigwa  muri Kivu ya Ruguru.

Colonel Jean d’Affaires Manirakiza wahawe uyu mwanya ni umuhanga mu bya gisirikare usanzwe unabyigisha muri za Kaminuza.

Umwe mu basirikare mu Burundi utifuje gutangazwa amazina yabwiye bagenzi bacu ba  UMUSEKE ko uko ibintu byifashe muri DR Congo bikomeje “gutera ibibazo mu gisirikare cy’u Burundi.”

Ku mpinduka mu bakuru b’igisirikare yavuze ko zifite aho zihuriye n’ibivugwa ko hari abatishimiye ko abasirikare bakomeza kugwa muri Congo ku nyungu z’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

Ati “Abasirikare barapfa bambaye imyenda ya FARDC, abanze kujya muri Congo bagafungwa.”

Abahanga mu bya gisirikare bavuga ko impinduka zikomeye nk’izi, zikorerwa mu gisirikare iyo gishaka gutera ikindi.

Ibi birashoboka cyane cyane ko hashize igihe gito bivuzwe ko hari ingabo z’Uburundi nyinshi zashyizwe ku mupaka wabwo n’u Rwanda.

Icyakora ngo hari n’abasirikare bamwe Perezida Ndayishimiye aha amabwiriza ntibayumve bityo akaba ari yo mpamvu ari kubahindura.

TAGGED:AbasirikareBurundiDRCfeaaturedfeaturedIngaboNdayishimiyeUbutasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ramaphosa Yohereje Izindi Ngabo Muri DRC Kurwanya M23
Next Article Rayon Sports ‘Yitandukanyije’ Na Luvumbu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?