Impinduka Mu Miyoborere y’Uturere Mbere y’Itorwa Rya Ba Meya Bashya

Umutwe w’Abadepite watoye umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Akarere, wakozwemo amavugurura arimo uburyo abagize inama Njyanama babonekamo, ari nabo batorwamo Komite Nyobozi y’Akarere.

Ni umushinga wemejwe nyuma y’uko mu igazeti ya Leta yo ku wa 27 Nzeri, hasohotsemo Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ryemeza ngo amatora “yari yarasubitswe kubera inzitizi ntarengwa y’ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 arasubukuwe”.

Hazaba hatorwa abayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere na Komite Nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.

Ibintu bishya bigaragara mu mushinga w’Itegeko ni uko mbere ryakomatanyaga imiyoborere y’uturere twose harimo n’utw’Umujyi wa Kigali, ubu byatandukanyijwe kuko Umujyi wa Kigali uheruka gushyirirwaho itegeko ryihariye.

- Advertisement -

Mu itegeko rishya hashyizwemo ingingo zihariye ziteganya ibyerekeye Uturere dufatwa nk’Imijyi yunganira umurwa mukuru n’Imijyi ikura vuba.

Biteganywa ko mu rwego rwo gushyigikira iterambere ryihuse ry’imijyi mu nzego z’ibanze, Akarere gashobora gushyirwa mu cyiciro cy’Akarere karimo Umujyi munini cyangwa Umujyi ukura vuba. Icyo gihe Iteka rya Perezida rigena utwo turere n’imikorere n’imiterere yihariye yatwo.

Muri iryo tegeko hanateganyijwemo inzira z’amategeko igenga imikorere n’imikoranire hagati y’Inzego za Leta zo hejuru n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.

Byitezweho kuba igisubizo cyo kumenya inshingano z’urwego rukuru iyo rukorana n’urwego rw’ibanze ndetse n’inshingano z’urwego rw’ibanze iyo rukorana n’urwego rukuru, n’aho buri rwego rugarukira muri iyo mikoranire.

Muri izo mpinduka kandi umubare w’abajyanama b’uturere wasubiwemo, ku buryo Inama Njyanama y’Akarere izaba igizwe n’Abajyanama 17.

Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe gutuma umubare wabo ugabanuka, nk’uburyo buzatuma “mu nama Njyanama habamo abantu bake kandi bafite ubumenyi butandukanye, bwatuma batanga ibitekerezo bigamije kubaka iterambere ry’Akarere.”

Ni amavugurura yaherukaga gukorwa ku buryo abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bashyirwaho.

Inama njyanama izaba irimo Abajyanama rusange 8 batorwa ku rwego rw’Akarere; Abajyanama 5 b’abagore bangana na 30% by’abajyanama bose; Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, uw’Inama y’Igihugu y’abagore, uw’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere na Perezida w’abikorera mu Karere.

Ubusanzwe yari igizwe n’Abajyanama rusange batowe ku rwego rw’Imirenge; Abagize biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere; Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere; Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% y’abagomba kugira Inama Njyanama; Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere na Perezida w’abikorera mu Karere.

Abadepite bamwe ariko bagaragaje impungenge z’uko kuba mu bagize inama njyanama z’uturere habamo abakozi bahembwa n’akarere, kandi mu nshingano zabo harimo kugenzura Komite Nyobozi ibafiteho ububasha mu kazi ka buri munsi bakora.

Ibyo ngo byakunze gutuma hari ubwo abajyanama bifata, ngo batiteranya n’abayobozi, maze bikabangamira imiyoborere y’akarere.

Gusa mu bitekerezo byatanzwe, byagaragaye ko abakozi bahembwa n’akarere ari benshi nk’abarimu, abaganga n’abakora mu bindi bigo, ku buryo batemerewe kujya mu nama njyanama hari ibitekerezo byaba bitakaye.

Byongeye, ngo hari na ba rwiyemezamirimo usanga bagaragaza impungenge ko iyo ugiye muri njyanama hari ibintu bimwe na bimwe ubura, kandi wenda byari bigufitiye umumaro nk’umucuruzi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko abatemerewe kujya mu nama Njyanama ari abakozi bwite b’akarere, ni ukuvuga abakorera ku Karere, ku Mirenge cyangwa Utugali.

Ariko abakora mu bindi bigo biri mu nshingano z’Akarere ngo ntibabuzwa amahirwe, cyane ko bafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo nubwo byaba bihanda ku muyobozi, ariko byubaka.

Ati “Dukwiye kubaka abo bantu bafite ibitekerezo kandi bakabitanga mu nyungu z’abaturage, mu bwisanzure busesuye bwo kugaragaza icyo umuntu atekereza.”

Yatanze urugero ku muntu wabaye umudepite agasoza manda akajya gukora mu bitaro runaka, ko atatinya gutanga ibitekerezo ngo ni uko akorera munsi y’Akarere, atinya ko wenda Meya cyangwa abamwungirije bamubangamira.

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere batorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa. Gusa ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko hari imyanya 340,000 igomba kuzatorerwa mu nzego z’ibanze guhera ku Mudugudu kugeza ku Karere, uvanyemo Umujyi wa Kigali.

Ni amatora ateganyijwe guhera mu cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira 2021 kugeza hagati mu Ugushyingo.

Biteganywa ko uwiyamamaza agomba kuba ari Umunyarwanda w’inyangamugayo, ariko buri muntu agatanga kandidatire ku giti cye. 

Agomba kandi kuba atarahamijwe icyaha n’inkiko ngo akatirwe igihe kirenze amezi atandatu.

Abayobozi mu rwego rw’Umuduudu bagomba kuba bafite imyaka guhera kuri 21, imyaka 25 ku rwego rw’Akagali n’Umurenge n’imyaka 35 ku rwego rwa ba Meya.

Imirimo y’Umutwe w’Abadepite ibera mu ikoranabuhanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version