Impunzi z’Abarundi Zisaga 30,000 Zabaga Mu Rwanda Zimaze Gutahuka

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko umwaka ushize wa 2021 warangiye Leta y’u Rwanda imaze gufasha impunzi z’Abarundi zisaga 30,000 gutahuka, nyuma y’imyaka isaga itandatu ziri mu gihugu.

Ni impunzi zinjiye mu Rwanda mu gihiriri mu 2015, mu bihe by’umutekano muke wakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe.

Hakurikiyeho ibikorwa by’abagerageje kumuhirika ku butegetsi maze uwo mugambi urapfuba, biteza imvururu zikomeye zatumye abaturage benshi bahunga.

Tariki 27 Kanama 2020 nibwo hatangiye ibikorwa byo gucyura izi mpunzi ku mugaragaro, mu cyiciro cya mbere hagenda hafi 500. Nibwo bwa mbere hari habayeho gucyura impunzi biteguwe kandi byumvikanyweho n’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2021 u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi 126,788 mu nkambi za Kiziba, Kigeme, Nyabiheke, Mahama, Mugombwa na Gashora, hakaba n’izindi ziba mu mijyi nka Kigali.

Impunzi z’Abarundi zibarurwa mu Rwanda ubu zigeze ku 47,905, hagendewe ku mibare yo mu Ugushyingo 2021. Umubare munini uba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe no mu mijyi ya Kigali na Huye.

Bibarwa ko abarundi 267,564 magingo aya bakiri mu bihungiro.

Umubare munini wabo bari muri Tanzania kuko bagera ku 126,050.

Kugeza ubu u Rwanda rutanga uburenganzira ku mpunzi burimo gushaka akazi no kugira ibikorwa bibyara inyungu, ndetse abana bagera ku 50,000 binjijwe muri gahunda y’uburezi bwo mu gihugu.

Hari n’abahabwa uburezi ku rwego rwa kaminuza binyuze muri gahunda ya Kepler, by’umwihariko mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo.

Banagerwaho na gahunda y’ikingira, aho nka 50% bamaze guhabwa inkingo za COVID-19.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version