Umuryango w’abaganga batagira umupaka bita Médecins Sans Frontières (MSF) uratabariza impunzi ziba mu nkambi z’i Goma ko zugarijwe n’indwara Abanyarwanda bita Macinyamyambi.
Kutagira amazi ahagije nibyo ntandaro yayo.
Iyo ndwara mu Cyongereza bita Cholera irangwa no guhitwa amaraso bigatuma abayirwaye batakaza amazi menshi ndetse igahitana bamwe mu bo biganjemo abana.
Abaganga bo muri MSF bavuga ko kugira ngo abugarijwe nayo batabarwe bisaba ko Leta n’abandi bagiraneza begereza abo baturage amazi n’imiti kandi ku kigero gihagije.
Kuba ababa muri ziriya nkambi badafite amazi ahagije bibashyira mu kaga ko kurya no kunywa umwanda ndetse bakanawuraramo.
Umuyobozi wa MSF muri Kivu y’Amajyaruguru witwa Natalie Torrent yabwiye Radio Okapi ko ubuzima bariya bantu babayemo buteye inkeke.
Ikibabaje kurushaho ni uko intambara iri hirya no hino muri Teritwari z’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ituma abahunga biyongera.
Mu nkengero za Goma n’ahandi hari impunzi hamaze kugera impunzi 645 000, iyo ikaba imibare yo muri Nzeri, 2024.
Ikibazo gikomeye kindi izi mpunzi zifite ni uko nta bwiherero bupfundikirwa buhari kandi umubare w’ababukeneye ukaba mugari.