Impunzi Zose Zabaga Mu Nkambi Ya Gihembe Zimuwe

Impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Nyamagabe zimuwe zijyanwa mu Nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe.

Imbere iriya nkambi yari ituwemo n’impunzi 12, 000 zi yari imaze imyaka 24 icumbikiye impunzi  ibihumbi 12 z’abanyekongo yamaze gufungwa.

Zimuriwe muri iriya nkambi kuko ngo aho zari zakambitse hashoboraga gushyira ubuzima bwazo mu kaga.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18, Ukwakira, 2021 ni bwo impunzi 911 zari zisigaye zimuwe.

- Advertisement -

Inkambi ya Gihembe ni yo nkambi imaze igihe kinini mu Rwanda kuko imaze imyaka 24.

Kubera igihe imaze, yari imaze gusaza kandi ubutaka yubatseho bukaba bari bwaratangiye gutsuka kubera ubuhaname yubatseho.

Agasozi iriya nkambi yari yubatseho karangiritse

Abayigezemo ari abana ubu barabyaye.

Bahunze Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka 1997 kubera intambara yacaga ibintu.

Abimuriwe i Mahama bahasanze inkambi y’impunzi ikiri nshya kandi idatuwe cyane kuko hari benshi mu Barundi bari barayihungiyemo batahutse.

Abenshi bahungiye muri kariya gace baturutse i Masisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version