Gen Colin Powell Wayoboye Ingabo Za Amerika Muri Iraq Ya Saddam Yapfuye

Gen. Colin Powell, chairman of the U.S. Joint Chiefs of Staff, is seen in 1991. (AP Photo)

Colin Powell wigeze kuba Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga  akaba yarayoboye n’ingabo z’Amerika muri Ntambara yo muri Iraq yishwe na Covid-19.

Niwe mwirabura wenyine wagiye ku mwanya wo kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa mbere ariko nyuma ye haje na Condoleezza Rice.

Abo mu muryango wa Powell nibo batangarije kuri Facebook ko uriya musirikare mukuru yapfuye azize ingaruza za COVID-19.

Yari amaze imyaka 84 y’amavuko kandi abo mu muryango we babwiye ABC News ko uriya mugabo yari yarakingiwe inkingo zombi za COVID-19 ariko  biba nyuma yararangije kuyandura iramwangiza.

- Advertisement -

Yaguye mu bitaro byitwa Walter Reed National Medical Center.

Abagize umuryango we bashimye abo mu bitaro byamwitayeho kubera uruhare bagize ngo bamufashe n’ubwo bitabujije nyamunsi kumuhitana.

Powell niwe wari uyoboye ingabo za Amerika zagabye igitero muri Iraq ubwo yarwanaga ishaka kwigarurira Koweit.

Igitero Amerika yagabye muri muri Iraq cyaramamaye ku isi mu izina rya Desert Storm cyangwa Tempête du Desert..

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version