Imurikagurisha Ribera i Gikondo Rigiye Gushyirwa Ku Rwego Mpuzamahanga

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyine n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera  barizeza Abanyarwanda ko mu mwaka wa 2023 imurikagurisha ryari risanzwe ribera i Gikondo rizimurirwa i Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Ibi bizatuma rijya ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rwizeye ko ririya murikagurisha rizahita rijya ku rwego rw’Afurika.

Ubuyobozi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’ubw’abikorera ku giti cyabo buvuga ko mu myaka 25 imurikagurisha rimaze ribera mu Rwanda ryatumye rimenyekanisha byinshi bikorerwa ino.

Ubu mu Rwanda hari kubera iri murikagurisha ku nshuro ya 25.

- Advertisement -

Uretse abarisura bafite amafaranga yo guhaha, hari n’abahasura ngo bisangirera agacupa abandi basabe amakuru ku bihacururizwa.

Mu myaka yashize, ibyinshi mu byahamurikirwaga byari biganjemo ibikorerwa hanze ariko uko imyaka yashize indi igataha ni ko n’Abanyarwanda bahamurikira ibikorerwa iwabo.

Iri kubera mu Rwanda muri iyi minsi ryatangijwe taliki 26, Nyakanga, 2022 rikazarangira taliki 18, Kanama, 2022.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prof Ngabitsinze J. Chryisostôme avuga ko imurikagurisha ryagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Ku birebana no kwagura aho imurikagurisha rizajya ribera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa  Gahanga, biteganijwe ko mu mwaka utaha(2023) igice cya mbere kizaba cyuzuye .

Byemezwa na Perezida w’Urugaga rw’abikorera, Robert Bafakulera.

Yemeza ko niryimukira hariya  rizatuma rijya ku rwego rw’Afurika.

Kuva imurikagurisha ryatangira kuba mu mwaka wa 1997 ryitabirwaga n’abamurika babarirwa mu 100.

Muri iki gihe abarimurikiramo ibyo bakora bagera  500 n’aho abarisura nabo bagera ku  350,00 mu gihe mu myaka yabanje bari  100,000.

Umwaka wa mbere w’imurikagurisha hinjiye Miliyari Frw 62  mu gihe mu mwaka wa 2021 hinjiye Miliyari Frw 1.654.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version