Abatuye Afurika y’Uburasirazuba m’ahandi muri rusange baguye mu kantu ubwo bumvaga Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yita Perezida Kagame Umunazi wamaze Abayahudi muri Jenoside yabakorewe witwaga Adolf Hitler.
Bemeza ko iriya mvugo ari rutwitsi kuko nta wundi munyapolitiki wabayeho wigeze agereranya undi mukuru w’igihugu na Hitler wahitanye Abayahudi bagera kuri miliyoni esheshatu ni ukuvuga abangana ½ kirenga cy’Abanyarwanda b’ubu.
Yakoresheje imvugo y’ubugome itarigeze ikoreshwa ahandi mu mateka ya politiki.
Mu mbwirwaruhame ze, Perezida Tshisekedi yavuze kenshi ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’igihugu cye.
Icyakora, ababikurikiranye kuva bigitangira bazi neza ko FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba ari yo yakururiye abaturage ba DRC akaga kadashira.
Kubera ko iki gihugu gikize, hari ibindi bihugu bikomeye bigishakamo uburyo bwo kugisahura amabuye y’agaciro cyangwa kugisahura ibindi by’agaciro gifite.
Nyuma y’igihe runaka, hari abaturage ba DRC baje kuvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bubavangura, bituma begura imbunda barwanya ubutegetsi.
Abo baturage nibo baje kuvamo M23 muri iki gihe yazengereje ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Ubwo Tshisekedi yageraga ku butegetsi yari abanye neza n’u Rwanda ndetse na Perezida Kagame by’umwihariko.
Ntibyatinze ariko kuyobora bitangira kumugora, kandi birumvikana kubera ko yari agiye kuyobora igihugu gisanzwe gifite ibibazo birimo na ruswa yahabaye akarande.
Ruswa, umutekano muke, ubujiji, ubukene…byose byabaye ibintu byatumye Tshisekedi agorwa no kuyobora DRC.
Uko kunanirwa kwamubanye kunini k’uburyo yatangiye gutekereza ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi.
Abo yahise yitwaza ni u Rwanda.
Nyuma y’uko ibintu bikomeye kubera umuriro yakijweho na M23, ibiganiro bigatangira, abaturanyi be n’inshuti bagerageje kumwunga n’abaturage be bagize M23 ariko nabyo ntibyakunda kubera ko ibibazo bireba buri ruhande rwananiwe kubikurikiza neza nk’uko babyemeranyije.
Nibwo byabaye ngombwa ko hashyirwaho umutwe w’abasirikare bo muri EAC ngo baze bajye hagati y’ibice bihanganye barebe ko agahenge karambye kaboneka, wenda kazavemo n’amahoro arambye.
Abo basirikare nabo Tshisekedi aherutse kubasaba kumuvira mu gihugu kandi bakajyana n’ingabo za UN nazo ngo zari zimaze kuharambirana!
Aho kugira ngo mu kwiyamamaza kwe( kuko byaratangiye) abwire abaturage icyo yabagejejeho n’ibyo ateganya kuzakora nibamutorera manda itaha, Felix Tshisekedi yaratinyutse agereranya Perezida Kagame na Adolf Hitler wamaze Abayahudi.
Yagereranyije umuntu wakoreye abandi Jenoside n’uwakoze uko ashoboye ngo ahagarike iyakorerwaga abandi barimo n’abo mu muryango we.
Kuva Tshesekedi avuze atyo, ntacyo Perezida Kagame aramusubiza.
Ibi ni ibyerekana ko yirinze guterana amagambo n’umuntu wavuze ibintu asa n’aho atatekerejeho.
Uko bimeze kose, ibyo yavuze ni ikintu gikomeye abakunda amahoro bose bagombye kwamagana kandi bakirinda ko byazazamura uburakari bushobora kuvamo intambara yeruye kandi bisa n’aho ibi ari byo Tshisekedi na Guverinoma ye bashaka.