Ubuhinde Bushimirwa Ishoramari Bwakoze Mu Rwanda- Min Ngabitsinze

Ubucuruzi iki gihugu cyashoye mu Rwanda bufite agaciro ka miliyoni $500 mu myaka ine ni ukuvuga angana na Frw 624.594.500.000. Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome ubwo yaganiraga n’Abahinde bagize ihuriro ryabo mu Rwanda.

Bimwe mu byo bucuruzanya n’u Rwanda ni ibikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, ubwubatsi n’ibindi.

Abagize ihuriro ry’abahinde bashoye mu Rwanda barashaka kureba ahandi bashora.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze avuga ko ishoramari ry’Abahinde rifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda kuva mu umubano w’ibihugu byombi wabaho.

- Advertisement -

Ati: “Umubano hagati y’ibihugu byacu wabyaye ubufatanye bukubiyemo ubwubahane n’iterambere ry’ubukungu. Nagira ngo mbabwire ko ishoramari rikomoka mu Buhinde ryiyongereye cyane, rigera kuri asaga miliyoni $ 500 kuva muri 2018.”

Dr Ngabitsinze avuga ko iryo shoramari ryaturutse mu bigo by’ubucuruzi by’Abahinde bisaga 120 byanditswe muri RDB, bikaba bikora mu ngeri zitandukanye zirimo ubuzima, inganda, ubwubatsi n’ibindi.

Abashoramari b’Abahinde beretswe imishinga migari u Rwanda rufite, basabwa kureba niba ntaho bashora amafaranga yabo bizeye umutekano wayo.

Abenshi mu bashoramari bari muri iri huriro bagaragaje ko bifuza gushora imari mu buvuzi, mu bikorwa byo gucuruza imiti n’inganda zikora ibintu bitandukanye, amashanyarazi n’ibindi.

Abahinde barashaka kuzamura ishoramari mu Rwanda

Hagati aho kandi ngo aba bashoramari bavuga ko bafite umushinga wo kuzashinga uruganda rutanga amashanyarazi ndetse ngo bigenze neza rwatangira kubakwa muri Werurwe, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version