Ashingiye kubyo abona nk’umwe mu bakora mu by’uburenganzira bwa muntu n’ubw’umwana by’umwihariko, Bwana Evaritse Murwanashyaka yameza ko ababyeyi badakurikiza imvugo yiswe ‘Fata Umwana Wese Nk’uwawe’. Ibi bituma abakora mu ngo bahura n’akaga.
Uyu muyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO abishingira ku ngingo y’uko abana bagihohoterwa n’ababyeyi babo cyangwa abandi barimo n’ababakoresha imirimo yo mu rugo.
Yaganirije Taarifa:
Taarifa: Ese uburenganzira bw’abana buracyahungabanywa?
Murwanashyaka: Abana baracyakoreshwa cyane cyane imirimo yo mu rugo, bagakora amasaha menshi rimwe na rimwe ntibahembwe, bagakubitwa bakanasambanywa. Ibi bigira ingaruka ku mikurire yabo, bagakura barahungabanye kandi bamwe bakanatwara inda.
Gutwara inda bibabuza amahirwe yo kwiga, ababyeyi babo basize mu cyaro bakabatererana. Mu myaka yashize hari umwana w’umukobwa wigeze guterwa inda n’umwe mu bagabo bari batuye mu Murenge wa Niboyi muri Kicukiro, arangije aramwirukana asubira iwabo muri Karongi, agezeyo ababyeyi be nabo bamuha akato, ndetse bamuha inkono ye ngo ntibasangira nawe kandi yaratwaye inda bise iy’indaro. Uwo mwana twamukoreye ubuvugizi, ahabwa uburenganzira iwabo kandi n’uwamuteye iriya nda arafatwa. Urwo ni urugero ruto rukwereka ko abana bakora mu ngo batubahwa n’abakoresha babo.
Ujya wumva abakozi bo mu rugo bavugwaho kwiba ba shebuja cyangwa ba nyirabuja. Burya ntibaba baraje ari abajura ahubwo bakorera abantu bakabambura nyuma byabarenga bakazabiba cyangwa bakabihimuraho mu buryo runaka.
Gukoresha umwana hanyuma ukamuvunisha, ukamucunaguza, ukanamwambura cyangwa ukamuhemba ibice ni ukumuhemukira. Ababyeyi bafite abakozi bakoresha mu ngo bagombye kuzirikana icyo kintu bakakirinda.
Taarifa: Kuki abanyamujyi bakunze gukoresha abana mu mirimo yo mu rugo?
Murwanashyaka: Impamvu ni uko aribo bahemba macye kandi batekereza ko abana batazi uburenganzira bwabo. Nturumva umunyakigali abwira uwo mu cyaro waje kumusura ngo nasubirayo azamushakire akana kazi akazi ariko ka make? Burya biba bisa no gucuruza umuntu! Imvugo ngo ‘akana kazi akazi kandi ka make’ itesha agaciro ikiremwamuntu kuko ntaho iba itandukaniye n’uko umuntu yarangira undi igicuruzwa cyangwa imari ya make.
Ikindi ni uko bariya bana[ kandi sibo gusa biri kuri benshi] ntibaba bazi uburenganzira bwabo. Bava mu cyaro bumva ko baje kubona amafaranga, bakazanwa n’abantu bizeye, ni ukuvuga benewabo cyangwa ‘inshuti z’umuryango’, bakaza bizeye ko bazabaho neza bagahembwa amafaranga iwabo iwabo babona biyushye akuya.
Kubera ko abenshi baba batarize kandi n’ababyeyi babo ari uko, abo bana nta burenganzira bwa muntu baba bazi, icyo baba barangamiye ni amafaranga nayo y’intica ntikize.
Ibi bituma babahemba make, bakabakoresha amasaha menshi, akazi kenshi, bagakora nta masezerano y’akazi kandi bakazabirukana batabahembye cyangwa bakabahemba ibice.
Ikibabaje kurushaho ni uko iyo umukozi wo mu rugo yari umukobwa, iyo bamwirukanye ahitamo kwiyandarika, agakora uburaya, aho gusubira iwabo kuko aba afite ipfunwe ryo gusubiraho amara masa!
Ngizo impamvu z’ingenzi zitera abanyamujyi gukoresha abana mu ngo zabo.
Taarifa: Muri Guma Mu Rugo zombi abana bakora mu ngo babayeho bate?
Murwanashyaka: Bamwe barirukanwe kandi inzira zitari nyabagendwa, abandi baramburwa.
Nyuma gato y’uko Guverinoma ifashe icyemezo cy’uko abatuye u Rwanda bose baguma mu ngo, hari inkuru yavuzwe mu binyamakuru y’umuryango utuye i Gikondo wirukanye umukozi w’umukobwa ngo asubire muri Ngororero azagaruke ibintu byasubiye mu buryo kuko ibiribwa byari bike.
Iyo nkuru yahagurukije imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu harimo na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu kugira ngo bakorere ubuvugizi uwo mwana kandi bamagane iyo myitwarire idahwitse.
Ikindi nka CLADHO twamenye ni uko hari abakozi bo mu rugo batahembwe, ba shebuja cyangwa ba nyirabuja bitwaje ko ibihe byari bibi, ko byari bube byiza abo bakozi bihanganye.
Kwihangana byo byari ngombwa muri biriya bihe ariko ikibabaje ni uko hari abatarahembwe kugeza na Guma mu rugo ya kabiri yemejwe. Bisa naho igihembo cyabo cyari icyo kurya, aho kuryama n’ibindi bigenewe abagize umuryango.
Taarifa: Ese imvugo ‘Fata Umwana Wese nk’uwawe ababyeyi bayikurikiza?
Murwanashyaka: Oya rwose! Ikibigaragaza ni uko ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru bahohotera abana. Nta kuntu wavuga ko ufata umwana wese nk’uwawe kandi hari abangana n’abo wabyaye ukoresha mu rugo rwawe, ukabavunisha, ugatinda kubahemba, bajya kurya bakarira mu gikoni cyangwa ahandi kugira ngo bategerana n’abawe. ‘Fata umwa wese n’uwawe’ ni imvugo nziza ariko ababyeyi b’Abanyarwanda ubanza abayikurikiza ari bake. Aha ndavuga abakoresha abana mu ngo zabo bakabakoresha nk’indogobe.
Taarifa: Ibibazo abana bo mu mijyi bahura nabyo bitandukaniye he n’iby’abo mu cyaro?
Murwanashyaka: Iyo urebye neza musanga abo mu mijyi bahura n’ibibashuka byinshi bituma bifuza ibyo batakwibonera bigatuma abifite babibashukisha bakabasambanya. Ibi ariko si umwihariko w’abakora mu ngo ahubwo ni rusange ku bakobwa bo mu mujyi bafite ababyeyi b’amikoro make cyangwa se bafite amikoro ariko ntibahe abana babo ibyo bakeneye bigatuma babirarikira.
Mu cyaro ho, abana bahura n’ibibazo byinshi kurusha abo mu mujyi kuko bagira kugaburirwa nabi(bamwe bakagwingira), bamara kwigira hejuru bagakoreshwa imirimo ivunanye irimo kuvoma, gutashya inkwi, guca icyarire cy’inyana, kuragira n’ibindi.
Abenshi kandi baba bari bujye kwiga batariye cyangwa bariye ibiryo bikonje, bagakora ingendo ndende bajya cyangwa bava kwiga… Mbese abana bo mu cyaro birahohoterwa kurusha abo mu mijyi iyo ubigereranyije.
Bituma batiga bagakura nta bumenyi bafite bikababuza ubuzima bwiza bw’ejo hazaza
Muri make ibyo mu mijyi bitandukana n’ibyo mu cyaro.
Taarifa: Ese kuba ababyeyi batazi uburenganzira bw’abana si kimwe mu bituma babahohotera ?
Murwanashyaka: Yego nayo ni impamvu. Ababyeyi benshi ntibabuzi ariko nka CLADHO tugerageza kubegera tukabahugura gusa urugendo ni rurerure, tuzakomeza kubahugura. Mu mezi runaka ashize hari abo mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo n’ahandi twahuguye ku ngingo yo gufata abana babo neza ntibabahotere ndetse n’abana twabahuguye ku burenganzira bwabo.
Dufite itsinda ry’abana bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Remera bagize icyo twise IBIREZI , aba bana bahawe ubumenyi bw’uko bo ubwabo bajya baharanira uburenganzira bwabo ariko nanone bakirinda kubahuka ababarera.
Taarifa: Musanga ari iki cyakorwa ngo abana b’u Rwanda bahabwe uburenganzira bityo bazakure neza?
Murwanashyaka: Icyo nsaba nk’ukora mu burenganzira bwa muntu n’ubw’umwana muri rusange ni uko ababyeyi n’abakoresha( harimo n’abo mu ngo) bagombye kumenya no kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umurimo mu Rwanda no kurwanya ikoreshwa ry’abana mu mirimo mibi.
Niba dushaka ko u Rwanda rwo mu myaka myinshi iri imbere ruzaba rufite abagabo n’abagore bakuze neza bataravunitse bakiri bato bityo bagasaza bakiri bato, tugomba kwirinda kuvunisha abana muri iki gihe, tukirinda kubahoza ku nkeke.