Imvura Yo Mu Mpera Za Mutarama Irakomeza Kuba Nyinshi-Meteo Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere, Meteo-Rwanda, kivuga ko imvura yari imaze iminsi igwa mu bice byinshi by’u Rwanda kandi ku gipimo cyo hejuru, iri bukomeze no mu gice cya nyuma cya Mutarama, 2024.

Ibice bizagira imvura nyinshi kurusha ibindi ni Uburengerazuba muri rusange n’Uburengerazuba bushyira mu Majyepfo y’u Rwanda.

Muri rusange, imvura izagwa ahandi hasigaye izaba ireshya na milimetero 10 na milimetero 120 kandi ahantu hazagwa imvura nke ni Burasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare n’Akarere ka  Gatsibo kuko ho izaba iri kuri  milimetero hagati ya 10 na milimetero 50.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iri imbere izagwa hagati y’iminsi ibiri n’iminsi itandatu, ikazatangira taliki 24 ikageza mu mpera za Mutarama, 2024.

Umuyaga uturuka mu Nyanja y’Abahinde niwo ntandaro y’iyi mvura iri kugwa ubudasiba mu Rwanda.

Ubwinshi bw’iyi mvura buherutse guca umuhanda Huye-Nyamagabe kandi hari nayo yangiritse kubera yo.

Ubuyobozi busaba abatuye mu bice bikunze kwibasirwa n’amazi menshi kuhimuka, abafite ibisenge bidakomeye bakabizirika, ibibnyabiziga bigahabwa amapine mashya kandi abantu bakirinda ibyatuma bakubitwa n’inkuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version