Mu rwego rwo kwagura imihanda kugira ngo bigabanye umubyigano w’imodoka, Minisiteri y’ibikorwa remezo igiye kwagura umuhanda Giporoso-Masaka ushyirwemo ibisate bine.
Iyi Minisiteri ivuga ko ifite gahunda yo kwagura imihanda y’ibanze; ku ikubitiro bagatangirana n’ibikorwa binini birimo ikorwa ry’imihanda irimo uwa Giporoso-Masaka ugomba kwagurwa.
Uzakorwa bahereye i Remera ahazwi nko kuri Prince House, ariko muri gahunda nk’iyi hakanagurwa umuhanda Nyabugogo-Muhanga.
Hagati aho kandi iyi Minisiteri ivuga ko isanzwe yaratangije gahunda yo kwagura no gukora neza imihanda y’ibitaka ikanozwa, igahabwa inzira z’amazi no gusana ibiraro ku buryo iba nyabagendwa kandi mu buryo burambye.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yagize ati: “Dufashe nk’umuhanda uva Masaka uza mu Giporoso, bigaragara ko ari muto ugereranyije n’imodoka zikenera kuwukoresha. Dufite amahirwe y’uko muri uyu mwaka uzatangira kwagurwa ukagira ibisate bine kuko abantu bari hariya bafite ibibazo bikomeye by’umuhandakandi turabibona buri munsi. Umuhanda uva Nyabugogo ugana i Muhanga na wo uzagurwa cyane mu buryo uzagirwa mwiza ndetse n’uwa Muhanga ugana Karongi, ni bimwe mu bikorwa binini tugiye gutangira.”
Minisitiri Gasore avuga ko nta muturage uzongera kwimurwa mbere y’uko ahabwa ingurane.
Avuga ko ibi byabayeho mu gihe cyatambutse ariko ko ubu bitazongera ndetse yongeraho ko nta bantu bimuwe mu myaka yo hagati ya 2022 na 2023 bari kwishyuza.
Ati “…Icyo gihe byaterwaga n’uko aho amafaranga yaturukaga habaga hatandukanye naho ayo kwimura abaturage aturuka. Ingamba zafashwe ni uko niba tugiye gukora umuhanda ugahura n’inzu y’Umunyarwanda, mbere yo kuyikoraho arabanza yishyurwe, iyo atishyuwe turemera tugakererwa, kugira ngo twirinde gukomeza kongera kuri ibyo bibazo.”
Ku bibazo by’abaturage batarahabwa ingurane ku mitungo yabo yangirijwe kubera inyungu rusange, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Jean Claude Musabyimana avuga ko abantu bafite ibibazo by’imitungo yangijwe n’igihe yangirijwe bose babaruwe kandi abenshi bahawe ingurane.
Uretse imihanda igiye kwagurwa, hari n’indi irimo gukorwa ndetse n’iyarangiye.
Irimo uwa Base-Kidaho uciye Butaro, uwa Ngoma-Nyanza uciye Bugesera, hanongerewe imihanda mu Mujyi wa Kigali ishobora kwifashishwa cyane cyane n’abatwara imodoka zabo, irimo iri Kacyiru, uw’ahazwi nko mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura, uwa Sonatubes ujya Sahara ukagera Niboye, n’indi itandukanye yagiye ikorwa muri ubwo buryo.