Rusizi: Ufite Ubumuga Bwo Kutabona Yahuye N’Uruva Gusenya

Umugore ufite ubumuga bwo kutabona witwa Nyirahabiyambere Mwadjuma yagize ibyago inzu ye irakongoka.

Byaraye bibereye mu Mudugudu wa Mbagira, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

N’ubwo abaturanyi be bagerageje kuzimya ngo byose bidashya, byabananiye kuko inkongi yabaye inkekwe, itwika inzu yose n’ibiyirimo.

Icyakora haje kizimyamwoto yoherejwe n’Akarere ka Rusizi ikumira ko umuriro ugera mu zindi nzu bituranye kuko ari mu gice cy’Umujyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi witwa Dr. Anaclet Kibiriga yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko bakimenya iby’iyi nkongi bahise bohereza kizimyamwoto ngo itabare.

Amakuru avuga ko ugenekereje ibyahiriye mu nzu y’uyu mugore bifite agaciro ka Miliyoni Frw 15

Mu mezi abiri ashize mu Kagari ka Kamashangi hamaze gushya inzu enye kandi ntiharamenyekana ikizitwika.

Amakuru avuga ko ubwo iyo nzu yashyaga, uwo mugore atari ahari ahubwo yatabajwe n’abaturanyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version