Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyaka 60 Irashize U Rwanda Ruba Muri UN: Umubano Wifashe Ute?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imyaka 60 Irashize U Rwanda Ruba Muri UN: Umubano Wifashe Ute?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 October 2022 9:57 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda ruri hafi kwizihiza imyaka 60 rumaze ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, UN.  Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda itangaza ko muri iki gihe umubano w’impande zombi umeze neza.

Kimwe mu byerekena ko umeze neza ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’abapolisi benshi boherejwe kugarura no kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi.

Ikindi ni uko rufite uruhagarariye muri UN, nayo ikagira uyihagarariye mu Rwanda.

Amb Velantine Rugwabiza wahoze ahagarariye u Rwanda muri UN, ubu niwe uyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, aho u Rwanda u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi bahagaruye umutekano.

Ku wa Mbere taliki 24, Ukwakira, 2022 nibwo u Rwanda na UN bazizihiza uyu mubano uzaba wujuje imyaka 60 uyu mubano utangiye.

Ni igikorwa kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “ Ubufatanye bugamije ejo heza kandi hasangiwe na bose.’

Mu Cyongereza byitwa  “Partnering for a Better, Shared Future for All”.

Kizabera mu Mujyi wa Kigali ariko Taliki 29, Ukwakira, 2022 ku munsi w’Umuganda hazaterwa ibiti mu Karere ka Huye na Musanze mu rwego rwo gushimangira ubu bufatanye bugamije kuramba.

Ubutumwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent  Biruta yagize ati: “ Dushima ubufatanye dufitanye na UN kandi tuzakomeza gukorana mu guteza imbere ubu bufatanye. U Rwanda ruzakomeza gukorana na UN mu ngingo zitandukanye zirimo uburinganire, kubungabunga amahoro no kwita ku burenganzira bwa muntu n’ibindi. U Rwanda ruzakomeza gukora ibiri mu nshingano zarwo.”

Uhagarariye UN mu Rwanda witwa Ozonnia Matthew Ojiel  nawe avuga ko Umuryango ahagarariye m Rwanda wishimira imikoranire y’impande zombi kandi ko uzakomereza muri uwo mujyo.

U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi 5,000 hirya no hino ku isi bagiye kugarura amahoro.

Ikindi u Rwanda rushimirwa ni uko ruri mu bihugu bike byageze ku ntego z’ikinyagihumbi ndetse ngo ruri hafi kugera no ku ntego z’iterambere rirambye bita Sustainable Development Goals.

Taliki 18, Nzeri, 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa UN.

Ni icyemezo cyari gishingiye ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe amahoro ku isi wa NomeroA_RES_1748(XVII).

TAGGED:BirutafeaturedUmubanoUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabuga Yashinjwe N’Uwahoze Ari Umushinjacyaha Mukuru Wa Repubulika Mbere Ya Jenoside
Next Article U Rwanda Rwagabanyije Imfu Z’Impinja Ariko Haracyari Urugendo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?