U Rwanda ruri hafi kwizihiza imyaka 60 rumaze ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, UN. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda itangaza ko muri iki gihe umubano w’impande zombi umeze neza.
Kimwe mu byerekena ko umeze neza ni uko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi bifite ingabo n’abapolisi benshi boherejwe kugarura no kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi.
Ikindi ni uko rufite uruhagarariye muri UN, nayo ikagira uyihagarariye mu Rwanda.
Amb Velantine Rugwabiza wahoze ahagarariye u Rwanda muri UN, ubu niwe uyobora ubutumwa bwa UN muri Centrafrique, aho u Rwanda u Rwanda rufite ingabo n’abapolisi bahagaruye umutekano.
Ku wa Mbere taliki 24, Ukwakira, 2022 nibwo u Rwanda na UN bazizihiza uyu mubano uzaba wujuje imyaka 60 uyu mubano utangiye.
Ni igikorwa kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti: “ Ubufatanye bugamije ejo heza kandi hasangiwe na bose.’
Mu Cyongereza byitwa “Partnering for a Better, Shared Future for All”.
Kizabera mu Mujyi wa Kigali ariko Taliki 29, Ukwakira, 2022 ku munsi w’Umuganda hazaterwa ibiti mu Karere ka Huye na Musanze mu rwego rwo gushimangira ubu bufatanye bugamije kuramba.
Ubutumwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta yagize ati: “ Dushima ubufatanye dufitanye na UN kandi tuzakomeza gukorana mu guteza imbere ubu bufatanye. U Rwanda ruzakomeza gukorana na UN mu ngingo zitandukanye zirimo uburinganire, kubungabunga amahoro no kwita ku burenganzira bwa muntu n’ibindi. U Rwanda ruzakomeza gukora ibiri mu nshingano zarwo.”
Uhagarariye UN mu Rwanda witwa Ozonnia Matthew Ojiel nawe avuga ko Umuryango ahagarariye m Rwanda wishimira imikoranire y’impande zombi kandi ko uzakomereza muri uwo mujyo.
U Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi 5,000 hirya no hino ku isi bagiye kugarura amahoro.
Ikindi u Rwanda rushimirwa ni uko ruri mu bihugu bike byageze ku ntego z’ikinyagihumbi ndetse ngo ruri hafi kugera no ku ntego z’iterambere rirambye bita Sustainable Development Goals.
Taliki 18, Nzeri, 1962 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa UN.
Ni icyemezo cyari gishingiye ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe amahoro ku isi wa NomeroA_RES_1748(XVII).