Depite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EALA, Hon Fatuma Ndangiza yaraye yikomye abatekereza ko kuba abagore bari mu myanya y’ubuyobozi ari impano bahawe. Avuga ko ari ibintu baharaniye kandi bakabitsindira.
Hari mu kiganiro yatanze mu nama y’Ihuriro Nyarwanda ry’abagore bari mu buyobozi ryaraye ritangirijwe i Kigali ariko ryatumiwemo n’abagore b’imahanga.
Iryo huriro ryitwa Rwanda Women Leaders Network.
Ndangiza yagize ati: “ Tugomba kwamagana ibyo bamwe batekereza by’uko Abanyarwandakazi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi nk’impano. Ni imyanya twarahaniye, umwanya dufite muri sosiyete nyarwanda twarawuharaniye, twarawukoreye. Tugomba kuba abambere mu kwamagana iyo myumvire.”
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge avuga ko urugendo abagore baciyemo ngo bagere ku iterambere bari ho muri iki gihe rwabaye rurerure.
Asanga ari ngombwa ko aho ibihe bigeze, abagore bagomba kwisuzuma bakareba ibyo bagezeho, ibyabananiye…ibyo byose bigakorwa hagamijwe kunoza ingamba zatuma igihe gisigaye ngo urugendo rw’iterambere ryabo kizatange umusaruro wagenwe.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yavuze ko agaciro umugore afite mu Rwanda atari ibintu ‘byikoze’.
Avuga ko byasabye ko habaho ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga ariko byagera ku umugore bikagira umwihariko.
Ashima ko abagore bashyizeho inzego zikurikirana iterambere ryabo kandi buri rwego rukuzuzanya n’urundi.
Yasabye abagore bari bateraniye muri iriya nama n’abandi bari bamukurikiye kumenya icyo baharanira, impamvu zabyo n’uburyo bwo kubigeraho.
Abagore 200 nibo bitabiriye inama ya ririya huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Twubake abayobozi b’abagore b’ejo hazaza.’