Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imyanya Abagore Bafite Mu Buyobozi Ntabwo Ari Impano- Fatuma Ndangiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imyanya Abagore Bafite Mu Buyobozi Ntabwo Ari Impano- Fatuma Ndangiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 March 2023 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Depite uhagarariye u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EALA, Hon Fatuma Ndangiza yaraye yikomye abatekereza ko kuba abagore bari mu myanya y’ubuyobozi ari impano bahawe. Avuga ko ari ibintu baharaniye kandi bakabitsindira.

Hari mu kiganiro yatanze mu nama y’Ihuriro Nyarwanda ry’abagore bari mu buyobozi ryaraye ritangirijwe i Kigali ariko ryatumiwemo n’abagore b’imahanga.

Iryo huriro ryitwa Rwanda Women Leaders Network.

Ndangiza yagize ati: “ Tugomba kwamagana ibyo bamwe batekereza by’uko Abanyarwandakazi bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi nk’impano. Ni imyanya twarahaniye, umwanya dufite muri sosiyete nyarwanda twarawuharaniye, twarawukoreye. Tugomba kuba abambere mu kwamagana iyo myumvire.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge avuga ko urugendo abagore baciyemo ngo bagere ku iterambere bari ho muri iki gihe rwabaye rurerure.

Ni ihuriro ryahuje abagore 200

Asanga ari ngombwa  ko aho ibihe bigeze, abagore bagomba kwisuzuma bakareba ibyo bagezeho, ibyabananiye…ibyo byose bigakorwa hagamijwe kunoza ingamba zatuma igihe gisigaye ngo urugendo rw’iterambere ryabo kizatange umusaruro wagenwe.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yavuze ko agaciro umugore afite mu Rwanda atari ibintu ‘byikoze’.

Avuga ko byasabye ko habaho ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga ariko byagera ku umugore bikagira umwihariko.

Ashima ko abagore bashyizeho inzego zikurikirana iterambere ryabo kandi buri rwego rukuzuzanya n’urundi.

Yasabye abagore bari bateraniye muri iriya nama n’abandi bari bamukurikiye  kumenya icyo baharanira, impamvu zabyo n’uburyo bwo kubigeraho.

Abagore 200 nibo bitabiriye inama ya ririya huriro ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Twubake abayobozi b’abagore b’ejo hazaza.’

Abakobwa bakiri bato babwiwe ko bakuru babo bageze kubyo baharaniye
Madamu Jeannette Kagame

 

 

TAGGED:AbagorefeaturedIhuriroKagameNdangiza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Inkengero Z’Igishanga Cya Nyagahembe Zifitiwe Umushinga
Next Article Umujinya u Bushinwa Bufitiye Taiwan Nturashira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?