Imyanzuro Ku Mitwe Irwanira Muri DRC Ivuga Ko M23 Igomba Kujya Muri Sabyinyo

Inama yaraye ihuje Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo bahuriye Luanda muri Angola yanzuye ko imirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa DRC ihagarara, FDLR igashyira intwaro hasi, M23 yo igasubira ku Kirunga cya Sabyinyo.

Itangazo rukubiyemo imyanzuro y’iriya nama ku murongo wa munani harimo ko abakuru b’ibihugu basabye ko umutwe wa M23 ureka ibitero ugaba ku ngabo za Leta ya Congo, FARDC.

Ibi kandi ngo bigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Gatanu taliki 25 Ugushyingo, 2022.

Kuri iyi ngingo kandi handitse ko hagomba kubahirizwa ibyemezo byo mu Nama z’Abakuru b’ibihugu bya EAC, zabaye ku wa 21 Mata na 20, Kamena, 2022.

- Kwmamaza -

Ibi byemezo byari biri  mu nzira y’ibiganiro bya Nairobi ndetse n’iby’i Luanda muri Angola byafashwe tariki 06, Nyakanga, 2022.

Hagomba kandi kubahirizwa ibyemezo byafashwe n’abakuriye ingabo z’ibihugu by’Akarere mu nama yabereye i Bujumbura taliki 08 Ugushyingo, 2022.

Ku murongo wa kane w’umwanzuro wa munani hasaba umutwe wa M23 kuva mu duce wigaruririye ugasubira mu birindiro byawo mu kirunga cya  Sabyinyo ahareba muri  DRC.

Uko gusubira inyuma kugomba kugenzurwa  n’ingabo za Leta ya Congo, ingabo z’Akarere, Urwego nzenzuzi rufatanyije n’ingabo za MONUSCO.

Indi ngingo muri izo ivuga ko hagomba gushyiraho agace k’umutekano (zone tempo) hagati ya M23 na FARDC kakagenzurwa n’ingabo z’Akarere.

Abakuru b’ibihugu kandi  bafashe umwanzuro wo kwaka intwaro M23, abayigize bagashyirwa mu kigo gicungiwe umutekano n’ingabo za Leta, FARDC, zifatanyije n’ingabo z’Akarere, Urwego ngenzuzi na MONUSCO.

Abakuru b’ingabo z’Akarere na FARDC basabwe kandi kwiga inzira byacamo kugira ngo M23 yamburwe intwaro, abayigize bashyirwe mu kigo kimwe, ibisubizo bikazabigeza ku Nama y’Abakuru b’ibihugu izaba mu gihe kiri imbere.

Umwanzuro wa karindwi mu byemezo byafashwe, uvuga ko imitwe ya FDLR-FOCA, RED-TABARA, ADF  n’indi mitwe yitwara gisirikare “igomba guhita’ ishyira intwaro hasi kandi igataha mu bihugu ikomokamo.

Inama y’Abakuru b’ibihugu yasabye ko habaho gucyura impunzi z’Abanye-congo zahungiye mu Rwanda no muri Uganda, ndetse abakuwe mu byabo n’intambara na bo bagataha iwabo.

Byemejwe ko inama y’abakuru b’ibihugu nk’iyi izakurikiraho izabera i Bujumbura mu Burundi.

Inama yaraye ibaye yahurije hamwe Abakuru b’ibihugu by’Akarere barimo Ndayishimiye Evariste, Felix Tshisekedi n’Umuhuza  Uhuru Kenyatta k’ubutumire bwa Perezida wa Angola João Lourenço.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wahagarariyemo Perezida Paul Kagame.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version